APR FC niyo yinjiye mu kibuga mbere, aho yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, byatsinzwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 67 na Mugunga Yves ku munota wa 84.
Igitego rukumbi cya Gorilla FC cyatsinzwe na Mohamed Camara ku munota wa 73.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 63 mu mikino 28 ya Shampiyona imaze gukina, iramutse itsinze imikino ibiri isigaje, yatwara Igikombe cya Shampiyona.
Uyu mukino urangiye, Kiyovu SC yinjiye mu kibuga ibizi ko mukeba yamaze gutsinda, bityo ko niba yifuza gukomeza kwiruka ku Gikombe nayo yagombaga gutsinda, ubundi rukazaca Imana mu mikino ibiri isigaye.
Ibintu ariko ntabwo byagenze neza kuko iyi Kipe y'icyatsi n'umweru itatangiranye amashagaga nk'uko byari byitezwe, kuko rutahizamu Peter Agblevor wa Etoile de l’Est yabanje gufunguye amazamu ku munota wa 37, bisaba Kiyovu gutegereza iminota itanu ya nyuma kugira ngo yishyure, ku gitego cyatsinzwe na kabuhariwe Emmanuel Okwi ku munota wa 85.
Abakinnyi ba Etoile de l’Est bakinaga bisanzuye cyane mu kibuga, ku buryo banahushije uburyo butandukanye bwagombaga kubaha ibitego.
Amanota abiri Kiyovu yatakaje yahise aba ikinyuranyo irushwa na APR FC, ifite amanota 63 kuri 61 ya Kiyovu SC mu mikino ibiri isigaye.
Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere, Ikipe ya Mukura Victory Sport yabonye amanota atatu itsinze Gicumbi FC igitego 1-0. Igitego cya Mukura VS cyatsinzwe na Patrick Mugisha ku munota wa 54 w’umukino.
Ikipe ya Mukura VS ifite amanota 44 mu mikino 28, iri ku mwanya wa kane inyuma ya Rayon Sports ya gatatu n’amanota 47.
Dore uko imikino y’umunsi wa 28 yarangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022
AS Kigali 0-0 Bugesera FC
Espoir FC 1-1 Marines FC
Ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022
Gasogi United 2-1 Musanze FC
Rayon Sports 3-1 Etincelles FC
Rutsiro FC 2-3 Police FC
Kuwa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022
Gorilla FC 1-2 APR FC
Kiyovu SC 1-1 Etoile de l’Est
Mukura VS 1-0 Gicumbi FC








Amafoto: Sendegeya Jules Jully





Ibitekerezo 0