Abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi ba APR FC babyinnye ikinimba muri Kigali Pelé Stadium nyuma yo gusezerera Kiyovu Sports yatashye mu marira, muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, ku Cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2022.
Ni umukino wari ufite kinini uvuze ndetse unatanga ishusho y’icyerecyezo cy’Igikombe cy’Amahoro dore ko APR FC yasezereye Kiyovu Sports muri ½ ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi. Iyi Kipe y'Ingabo z'Igihugu izahura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Huye tariki 3 Kamena 2023.
Kiyovu Sports ni yo yabanje igitego ku munota wa 10 gusa w’umukino cyavuye ku ikosa ryakozwe na myugariro w’iburyo wa APR FC, Ndayishimiye Dieudonné wakiniye nabi Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa ryahanwe na Riyaad Norodien, umupira ukubita igiti cy'izamu ujya mu nshundura.
APR FC yahise ihindura umukino itangira gusatira. Habura umunota umwe gusa ngo igice cya mbere kirangire, rutahizamu Nshuti Innocent yishyuriye APR FC ku gitego yatsinze ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Ishimwe Christian.
Nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, myugariro w’ibumoso Ishimwe Christian yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina ibumoso, aroba umunyezamu Kimenyi awumunyujije ku ruhande.
Uku ni na ko umukino waje kurangira APR FC yegukana intsinzi ku bitego 2-1 ndetse ku giteranyo cy’ibitego 3-2 ikomeza ku mukino wa nyuma.
Nyuma y’umukino, abatoza ba Kiyovu Sports batinze ku ntebe bababajwe n’ibimaze kubabaho mu gihe abakinnyi babo baryamye mu kibuga batewe agahinda no kuba babuze Igikombe cy’Amahoro 2023 nyamara barahabwaga amahirwe.
Umurundi Bizimana Hamiss ‘Coutinho' yagaragaye aryamye mu kibuga yipfutse umupira mu maso kubera agahinda yatewe n’ibyari bimaze kumubaho mu gihe Benedata Janvier we yicaye mu kibuga atewe agahinda no gutsindwa na APR FC yigeze gukinira.
Ku ruhande rwa APR FC, Umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ agihuha mu ifirimbi ko umukino urangiye, abatoza bahoberanye bose bahurira kuri Ngabo Albert wongera imbaraga ndetse mushya muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu gihe abakinnyi bahise bajya kwishimana n’abafana babo.
Babyinnye ikinimba, abarimo Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, Rutahizamu Nshuti Innocent, Kwitonda Alain Bacca ndetse na Ishimwe Fiston barabasanganira. Umutoza w’Abanyezamu Mugabo Alex yagaragaye ateruye Umusesenguzi w’Amashusho, Koko Dichjekian, amwizengurutsaho buzuye ibyishimo nyuma yo kuryoherwa n’iyi ntsinzi.
Nyuma yo kwishimana n’abafana bo mu gice cyo hepfo ya stade kidatwikiriye, bakomereje mu gice cya ruguru gitwikiriye ahari hakoraniye itsinda rya Intare za APR FC ryari ribategereje, maze babyinira hamwe bishimira itike yerekeza ku mukino wa nyuma.
Nyuma y'umukino abatoza ba Kiyovu Sports bakomeje bicara ku ntebe batewe agahinda no gusezererwa muri 1/2 cy'Igikombe cy'AmahoroNyuma y'uko Umusifuzi Mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude, avugije ifirimbi ko umukino urangiye, Umurundi Bizimana Amissi 'Coutinho' yaryamye mu kibuga ashengurwa n'uko batsinzwe na APR FCYari afite agahinda kenshiBenedata Janvier ukina hagati, yahise yicara mu kibuga ahamara akanya atarakira ibimaze kumubahoKu rundi ruhande abatoza ba APR FC bari bamaze gutsinda umukino bahoberanaga bishimira intsinziUmutoza Mukuru Ben Moussa n'Umwungiriza we Jamel Eddine Neffati bahindukiye bareba Ngabo Albert mushya muri bo bishimana na weBasangiraga ibyishimo n'Umutoza wungirije Jamel Eddine NeffatiByari ibyishimo kuri Ngabo Albert wagiriye ibihe byiza muri APR FC akaba anayitoza ndetse n'Umusesenguzi w'amashusho Koko DichjekianNgabo Albert hamwe n'abakinnyi be bahise bajya mu gice cyo hepfo ya Kigali Pelé Stadium kidatwikiriye maze bajya kwishimana n'abafana baboAbakinnyi barimo Kwitonda Alain 'Bacca' basusurukije abafana bari bari muri iki gice cya StadeAbashinzwe umutekano kuri Stade na bo bari maso ngo hatavuka imvururuUmutoza Mukuru wa APR FC, Umunya-Tunisia Ben Moussa, yahageze atangira guhobera umwe ku wundiAha yahoberaga Kwitonda Alain 'Bacca'Yakomereje kuri Mugisha GilbertUmutoza w'Abanyezamu, Mugabo Alex, yateruye Umusesenguzi w'Amashusho, Koko Dichjekian aramuzengurutsaIbyishimo byabarenze nyuma yo gutsinda umukino ukomeyeNyuma yo kwishimana basanze bagenzi babo aho bari imbere y'abafanaUmutoza Ben Moussa n'abakinnyi be bahaye ikirori abafana ba APR FC baje kubashyigikira bagatsinda umukino ukomeye wa Kiyovu SportsMugisha Bonheur mu byishimo n'umutoza we wungirije Jamel EddineJamel Eddine yateruye Mugisha Gilbert amuterera mu bicuTeam Manager wa APR FC, Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul, mu byishimo nyuma yo gusezerera Kiyovu Sports muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro 2023Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati, yahobeye Rutahizamu Nshuti Innocent amushimira uko yitwaye nyuma yo gukomeza ku mukino wa nyuma y'Igikombe cy'Amahoro 2023Rutahizamu Nshuti Innocent watsinze igitego cya mbere na we yatanze ibyishimo imbere y'abafana b'Ikipe y'Ingabo z'IgihuguUmutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati, yahobeye Rutahizamu Nshuti Innocent amushimira uko yitwaye nyuma yo gukomeza ku mukino wa nyuma y'Igikombe cy'Amahoro 2023Umunyezamu wa APR FC, Mutabaruka Alexandre, ni umwe mu babyinanye n'abafana nyuma yo gusezerera Kiyovu SportsUmunyezamu Ishimwe Jean Pierre yabyiniye abafana biratindaYaje yegera Umunyezamu Ishimwe Pierre wabyiniraga ku kuguru kumwe agiye kumushimiraNa we yamuhobeye bishyira keraUmutoza w'Abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alex yari mu byishimo nyuma yo gukomeza ku mukino wa nyumaIshimwe Pierre yageze aho yikura umupira maze atanga ibiroriIbyishimo byari byinshiAbafana byari byabarenzeBuri wese yazamuraga igikoresho afite yerekana ibyishimoNyuma yo gususurutsa abo mu gice kidatwikiriye, abakozi ba APR FC bazamutse no mu gitwikiriye guhura n'Itsinda rya 'Intare za APR FC'Bahagaze imbere y'igice gitwikiriye bamanika amaboko babashimira uburyo babashyigikiyeNshuti Innocent, Itangishaka Blaise na Ishimwe Pierre n'abandi batangiye kubyinira abafana baboRutahizamu Nshuti Innocent yari yambaye umupira uriho amagambo ashimira Imana aboneka muri Luka 1:37Aba basore babyinnye biratindaKwitonda Alain Bacca ukina hagati yishimanye na Intare za APR FCKwitonda Alain 'Bacca' yagoye cyane abakinnyi ba Kiyovu SportsN'Umutoza Wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati, yakomeye amashyi abafana b'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu bari bahagaze mu gice gitwikiriye cya Kigali Pelé StadiumUmutoza Mukuru wa APR FC, Ben Moussa na we yabashimiye abakomera amashyiAba bafana na bo bagaragarije ibyishimo abakinnyi babo nyuma yo kubashimisha basezerera Kiyovu SportsWari umunsi w'umunezero ku bafana ba APR FC by'umwihariko abaje kureba uyu mukinoAba bafana bagaragarije ibyishimo byinshi abakinnyi babo babahaye intsinzi
Ibitekerezo 0