Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 18 Ukuboza 2022, ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwahaye imbabazi Nsanzinfura Keddy usanzwe ukina hagati muri APR FC n'Ikipe y'Igihugu ‘Amavubi’ y'abato.
Uyu mukinnyi wari wamanuwe mu Intare FC, yahawe imbabazi nyuma yo kuzisabirwa na bamwe mu bafana b'Imena b'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu.
Amakuru IGIHE yamenye, yemeza ko mu gitondo cyo ku Cyumweru ari bwo Nsanzimfura aherekejwe n'umubyeyi we, yahagurutse mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Musanze aho Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga ari gukorera muri iyi minsi. Aba bagiranye ikiganiro cyari kigamije kumuha imbabazi no kumuha umurongo w'uko agomba kwitwararika.
Uyu muyobozi yamumenyesheje ko agomba kwitwararika ndetse amubwira ko agomba gushyira umutima ku kazi ke kuko afite impano ihambaye.
Nsanzimfura Keddy yahawe amabwiriza agomba kugenderaho
Uyu musore ufite impano idasanzwe yategetswe kuzajya akora imyitozo ataha mu rugo, ikindi ni uko agomba gukora cyane kugira ngo anyure ijisho ry'abatoza ba APR FC. Mu gihe ibi byaba bitabaye, Nsanzimfura yatizwa muri Marines FC ibarizwa i Rubavu.
Amakuru IGIHE ifite kandi yemeza ko nyuma y'umukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0 ku wa Gatandatu, tariki 17 Ukuboza, ubwo abakinnyi bishimiraga intsinzi mu rwambariro, bamwe mu bavuga rikijyana mu ikipe y'Ingabo babwiye ushinzwe Igura n'igurisha, Mupenzi Eto'o, ko yabasabira ubuyobozi bukababarira Nsanzimfura Keddy akagaruka mu ikipe kuko bakimukeneye.
Mupenzi na we yabasabiye ibyo bifuza ubutumwa abugeza ku buyobozi bwabashyiriye mu bikorwa icyifuzo cyabo.
Umutoza Ben Moussa wakoranye na Nsanzimfura igihe gito, yashimye impano y'uyu musore ukiri muto ndetse na we ari mu bari barasabye ubuyobozi ko bwamumugarurira akamwitaho akamugarura mu bihe byiza yahoranye.
Nsanzimfura Keddy aratangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Ukuboza 2022, i Shyorongi hamwe n'abandi bakinnyi bagize Ikipe ya APR yitegura umukino w'Umunsi wa 15 wa Shampiyona izakirwamo na Etincelles FC kuri Stade Umuganda kuwa Kane, tariki 22 Ukuboza 2022.







Ibitekerezo 0