Ni umukino utegerejwe na benshi cyane ko APR FC imaze kubaka igitinyiro cyo gutwara ibikombe no kudatsindwa mu mikino ikomeye ikunze guhuriramo na Rayon Sports.
Ubusanzwe iyo ayo makipe yombi agiye guhura, biba ari ibicika ku ruhande rw’abafana cyane ko ari nayo ayoboye andi mu kugira abakunzi benshi, gusa no mu kibuga abatoza bombi baba bifuza kugaragaza ubuhanga mu gutsinda umukeba.
Uretse kuba abantu bawugarukaho cyane no mu bitangazamakuru ariko usanga n’ibiciro byo kwinjira muri Stade byazamuwe cyane mu gukumira ko wakitabirwa n’abantu benshi.
Kuri iyi nshuro byo byabaye ibindi cyane ko ku ruhande rwa Rayon Sports igiye kwakira umukino rwasabwe ko hazinjizwa kimwe cya kabiri cy’abafana Stade ya Kigali yari isanzwe yakira kubera na gahunda yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bituma itike ya make iba ibihumbi 5 Frw, ibintu bibayeho bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ibyo bisobanuye ko wa mukunzi w’imwe muri izo kipe wari ufite ibihumbi bitatu atazabasha kureba uwo mukino kandi bishobora kuba intandaro yo kutaryoherwa n’intsinzi cyane ko atabashije gukurikirana imbonankubone uko ikipe ye yitwaye.
Ibi byose ariko ntibikwiye kuba imbogamizi ku bakunzi b’ayo makipe cyane ko uyu mukino w’ishiraniro uzerekanwa kuri Shene nshya ya RBA yitwa Magic Sports isanzwe iba no kuri StarTimes ku buryo buri wese yabasha kuwukurikirana yibereye iwe mu rugo, mu kazi, ku rugendo n’ahandi nk’uri kuri stade ya Nyamirambo.
Uyu mukino uzaba ku wa 26 Gashyantare 2022.
Aya kandi ni nayo makipe afite ibikombe byinshi bya Shampiyona y’u Rwanda kuri ubu kuko APR FC ifite 18 ikaba ariyo ifite byinshi igakurikirwa na Rayon Sports ifite ibikombe icyenda.







Ibitekerezo 0