Umukino watangiye ikipe ya APR FC ihanahana neza ari nako yotsa igitutu Etincelles FC, iciye cyane mu mpande zanyuragaho Sekamana Maxime, iburyo ndetse na Nshuti Savio ku ruhande rw’ibumoso.
Ku munota wa 14 gusa myugariro wayo Buregeya Prince yahushije igitego cy’umutwe kuri koruneri yari itewe neza na Savio Nshuti, nyuma y’iminota itatu gusa umukinnyi Sekamana yaje guhabwa ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Nshimiyimana Abdou wa Etincelles.
Iyi kipe yabaye nk’ikanguka maze ku munota wa 20 rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Mutebi Rashid ahusha uburyo bwari bwabazwe imbere y’izamu ku makosa ya ba myugariro ba APR FC batashoboye kumvikana .
Hagati mu gice cya mbere Sekamana Maxime wakomezaga gutindana umupira cyane anacishamo akanacenga, yaje guca mu bakinnyi batatu ba Etincelles maze arekura ishoti ryaje guca iruhande gato rw’izamu ryari ririnzwe na Nsengimana Dominique.
Ntibyatinze kuko nyuma y’umunota umwe gusa rutahizamu ukiri muto w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague yaje guca kuri Nshimiyimana Abdou aramucenga yihuta cyane amusize akurikirwa na Nahimana Isiaka wahise amushyira hasi mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi Uwikunda Samuel ahuha mu ifirimbi atanga penaliti yaje guterwa neza na Hakizimana Muhadjili wahise apfukama ashima Imana imuhaye intsinzi kuri penaliti ya kabiri mu mikino ibiri yikurikiranya.
Amakipe yombi yakomeje guhanahana nta buryo bwinshi bubyazwamo ibitego maze ku munota wa 41, Nshimiyimana Abdou wa Etincelles yaje gukorera ikosa kuri Byiringiro Lagu maze Nshuti Savio ateye umupira n’imoso umukinnyi wo hagati uherutswe kugurwa avuye mu ikipe ya AS Kigali, Niyonzima Ally awutera n’umutwe uca iruhande gato rw’izamu ari nako igice cya mbere cyaje kurangira
Mu gice cya kabiri kitagaragayemo imikinire iri ku rwego rwo hejuru ku makipe yombi hagiye habamo impinduka zitandukanye ku makipe yombi nk’aho ku munota wa 56 Sekamana Maxime yaje gusimburwa na Nshuti Innocent wagaruwe akuwe mu ikipe ya Stade Tunisien akaba yakinaga umukino we wa mbere nyuma yo gutinda kubona ibangombwa.
Uyu yaje guhusha igitego ku munota wa 75 ari hagati ya ba myugariro batatu ba Etincelles ku mupira yari ahawe na Muhadjili Hakizimana nyuma y’'iminota 8 gusa umutoza wa APR FC Zlatko Krmpotić, yakoze impinduka maze ashyiramo Mirafa mu mwanya wa Savio nubwo nta kinini byaje guhindura.
Etincelles yacishagamo igasatira yaje kubona coup franc ku munota wa 90 yaje guterwa na Manishimwe Yves werekeje muri iyi kipe avuye muri Police umwaka ushize w’imikino maze ica hejuru gato y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves ari nayo mahirwe yabaye aya nyuma muri uyu mukino utitabiriwe n’abafana benshi ku makipe yombi.
APR FC ikaba igumye ku mwanya wa mbere aho irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atanu ikaba ifite 48, Rayon Sports iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.
Mu wundi mukino wabereye kuri Sitade ya Mumena ikipe ya Kiyovu Sports ikaba yanganyije na Sunrise FC, igitego 1-1





































Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0