{Nyuma yo gutsinda imikino ibiri ikurikirana ya Musanze na Panthère du Ndé, Rayon Sports irakira APR FC kuri stade Amahoro i Remera yayitsinze imikino ibiri iheruka ikaba iyirusha amanota 10 muri shampiyona.}

Rayon Sports yakiriye APR FC nyuma y’aho umutoza Habimana Sosthene atabaye iyi kipe yari imaze imikino 10 idatsinda, atsinda Musanze muri shampiyona maze atsindira muri Cameroun Panthère du Ndé igitego 1-0.

Umutoza wa Rayon Sports, Habimana Sosthene avuga ko babonye umwanya wo kwitegura aho bari i Muhanga n’abakinnyi bose biyongereyemo Kwizera Pierrot wavuye i Burundi.

Umurundi Kwizera Pierrot wari umaze ukwezi asinye muri Rayon Sports ni umwe mu bitezweho byinshi
Umurundi Kwizera Pierrot wari umaze ukwezi asinye muri Rayon Sports ni umwe mu bitezweho byinshi
Byatunguranye ku mukino ubanza umunyezamu Bakame yicazwa naho Usengimana Faustin aha umwanya Sibomana Abuba mu mutima wa ba myugariro
Byatunguranye ku mukino ubanza umunyezamu Bakame yicazwa naho Usengimana Faustin aha umwanya Sibomana Abuba mu mutima wa ba myugariro

Ntibiramenyekana niba rutahizamu wa Rayon Sports, Sina Jerome utarakinnye na Panthère du Ndé kubera ibyangombwa ko aza kugaragara muri uyu mukino.

Kwa APR FC, gutsinda Rayon Sports byayongerera amahirwe mu nzira yo kwisubiza igikombe cya shampiyona kuko yaba igabanyije umuvuduko w’ikipe ya gatatu ku rutonde rwa shampiyona mbere yo gukina ikirarane na AS Kigali ya kabiri kuwa Gatatu.

APR FC yatsinze imikino yombi iheruka kubahuza na Rayon Sports muri CECAFA Kagame cup kuri penaliti n’ibitego 2-1 ku mukino ubanza wa shampiyona.

APR FC niyo kipe yatsinzwe ibitego bike 7 kuri 12 bya Rayon Sports, yatsinze byinshi 25 kuri 22 bya Rayon Sports
APR FC niyo kipe yatsinzwe ibitego bike 7 kuri 12 bya Rayon Sports, yatsinze byinshi 25 kuri 22 bya Rayon Sports

Indi mikino ya shampiyona y’umunsi wa 18

Mukura VS vs AS Kigali -Muhanga

Etincelles FC vs Espoir FC -Tam Tam

Isonga vs Kiyovu Sports -FERWAFA

Amagaju FCvs Sunrise FC -Nyamagabe

Police FC vs Marines FC -Kicukiro

Musanze FC vs Gicumbi FC -Musanze