Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Cairo, gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uzayihuza na Zamalek.
Mu rugendo rwanyuze muri Kenya rugatwara amasaha arindwi, Ikipe ya APR FC yari yitwaje ibyo kurya izakoresha iri mu Misiri n'ibikoresho nkenerwa by’ikipe.
Gusa muri uru rugendo bahuye n’ibibazo babura umuzigo urimo bimwe mu byo kurya kuko yijyaniye umutetsi bwite, umuzigo urimo imipira yo gukina ndetse n’igikapu cya rutahizamu wayo, Uwiyaremye Fidali.
Amakuru aturuka mu Misiri muri hoteli APR FC icumbitsemo, ahamya ko ibiryo byari byabuze byose byabonetse, ndetse n’igikapu cy’umukinnyi wayo, ariko imipira yo gukina itandatu ikomeza kubura.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzwe na Zamalek SC igitego 1-0 mu mukino ubanza, iri kumwe n’abakinnyi 23, akaba ari bo bazakina umukino wo kwishyura basabwa gutsinda kugira ngo bizere gukomeza mu matsinda.







Ibitekerezo 0