Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza, abafana n’abandi baherejeke Amavubi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Ni urugendo bakoze nyuma yo gutsindirwa mu mukino w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade du 26 Mars iri i Bamako, ugasiga Les Aigles ya Mali yinjije ibitego 3-2.

Abafana b’Amavubi barimo umubyeyi wa Iradukunda Elie Tatou n’abandi bo mu miryango y’abakinnyi, bakiranye urugwiro abavuye muri Mali, mu kubereka ko babashyigikiye ndetse ko bazakomeza no kubaba hafi mu mikino iri imbere.

Yaba umutoza cyangwa abakinnyi ntacyo bigeze batangaza bakigera i Kigali bitewe n’umunaniro, ariko gahunda ihari ni ugukomeza kwitegura undi mukino uzabahuza na Mali kuri Stade Amahoro.

Ni umukino w’umunsi wa kane mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya, uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo, Saa Tatu z’ijoro.

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa kabiri mu itsinda n’amanota atandatu, rugakurikira Mali ya mbere n’amaota icyenda, mu gihe Cap-Vert yanyagiye Liberia ari iya gatatu n’amanota atatu.

Amafoto: Umwari Sandrine