Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, ni bwo abakinnyi bose bageze kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo batangire umwiherero.

Mu bakinnyi bamaze kuhagera baturutse mu mahanga harimo ba rutahizamu batatu bavukana, ari bo Mickels Joy Slayd wa FK Karvan, Mickels Joy Lance wa Saba Baku na mukuru wabo, Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.

Hari kandi Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Niyo David wa NK Veres Rivne FC, Muhire Kevin wa Jamus SC, Mutsinzi Ange wa Zira FK, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk na Kury Johan Marvin wa AC Bellinzona.

Hari kandi abakinnyi bakina mu Rwanda bageze mu mwiherero. Aba barimo Byiringiro Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu na Niyomugabo Claude ba APR FC na Niyongira Patience wa Police FC.

Abakinnyi bose bahageze bakiriwe n’Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, ari kumwe n’Umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, ari na we wagize uruhare mu kubahamagara.

Imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzahera kuri Grenada, mu mukino uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026.

U Rwanda ruzakinirwa n'abakinnyi batatu bavukana
U Rwanda ruzakinirwa n'abakinnyi batatu bavukana
Kury Johan Marvin yongeye kwitabira ubutumire bw'Amavubi
Kury Johan Marvin yongeye kwitabira ubutumire bw'Amavubi
Kapiteni w'Amavubi Bizimana Djihad yiteguye kongera kuyafasha
Kapiteni w'Amavubi Bizimana Djihad yiteguye kongera kuyafasha
Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert bageranye kuri FERWAFA
Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert bageranye kuri FERWAFA
Niyo David wa ukinira NK Veres Rivne FC yo muri Ukraine yageze mu Rwanda hakiri kare
Niyo David wa ukinira NK Veres Rivne FC yo muri Ukraine yageze mu Rwanda hakiri kare
Hakizimana Adolphe ari mu banyezamu bazafasha Amavubi
Hakizimana Adolphe ari mu banyezamu bazafasha Amavubi
Mickels Joy Lance ni ubwa mbere agiye gukinira u Rwanda
Mickels Joy Lance ni ubwa mbere agiye gukinira u Rwanda
Byiringiro Gilbert ni myugariro wa APR FC
Byiringiro Gilbert ni myugariro wa APR FC
Nshuti Innocent yitezweho gufasha Amavubi kubona ibitego
Nshuti Innocent yitezweho gufasha Amavubi kubona ibitego
Biramahire Abeddy wa Assabah FC ari muri ba rutahizamu beza u Rwanda rufite
Biramahire Abeddy wa Assabah FC ari muri ba rutahizamu beza u Rwanda rufite
Abakinnyi bose bakiriwe n'Umutoza w'Amavubi, Stephen Constantine
Abakinnyi bose bakiriwe n'Umutoza w'Amavubi, Stephen Constantine
Muhire Kevin ukinira Jamus yo muri Sudani y'Epfo yageze mu Rwanda
Muhire Kevin ukinira Jamus yo muri Sudani y'Epfo yageze mu Rwanda
Mutsinzi Ange ukinira Zire FK ari mu bazafasha u Rwanda mu bwugarizi
Mutsinzi Ange ukinira Zire FK ari mu bazafasha u Rwanda mu bwugarizi
Ruboneka Jean Bosco ni uko yaserutse yitabiriye umwiherero w'Amavubi
Ruboneka Jean Bosco ni uko yaserutse yitabiriye umwiherero w'Amavubi
Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk yageze mu Rwanda bwije
Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk yageze mu Rwanda bwije
Nshimiyimana Yunusu wa APR FC yageze mu mwiherero
Nshimiyimana Yunusu wa APR FC yageze mu mwiherero