{Mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 2014 kizabera muri Bresil, ku cyumweru tariki ya 10 Kanama 2012 kuri Stade Amahoro i Remera, habereye umukino wahuje Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) n’ikipe ya Benin (Inkima cyangwa” les Ecureuils”), umukino urangiye ari igitego 1 kuri 1.}

Amavubi yatangiranye ishyaka ryinshi, abona n’amahirwe menshi yo gutaha izamu, ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.

Ku munota wa 23 w’igice cya mbere, umukinnyi Uzamukunda Elias Baby kubera ikibazo cy’imvune yari afite yaje gusimburwa na Dady Birori. Nubwo yari yitezweho byinshi ntiyabashije kunyeganyeza inshundura z’umunyezamu w’inkima, Farnolle Fabien. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabriri ibintu byaje guhinduka. Ku munota wa 73, Razak Omotoyossi wa Benin yatumye umuzamu Ndoli Jean Claude ahindukira ajya gukura umupira mu nshundura. Benin iba ibonye igitego cyayo gutyo.

Ku munota wa 85 umukinnyi Adenon Abdou Kaled yakoreye ikosa Bokota Labama mu rubuga rw’amahina. Umunyethiopia Bamlak Tessema wari uyoboye umukino nk’umusifuzi wo hagati yaje kumwereka ikarita itukura atanga penaliti, yatewe neza cyane na Bokota Labama, igitego kiba kiranyoye.

Ku ruhande rw’ikipe ya Benin, iyi karita itukura ntiyashimishije abakinnyi. Bashatse ahubwo gusagarira umusifuzi atabarwa na Polisi.

Umukino urangiye, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Benin El Hadj Anjorin Moucharafou ari kumwe n’umukinnyi Sessengo baje gusaba imbabazi umusifuzi.

Umutoza w’ikipe ya Benin Manuel Amoros abajijwe ku myitwarire itari myiza abakinnyi be bagaragaje ku kibuga, yavuze ko byatewe n’igitutu bari bokejwe cyane iyo hatanzwe penaliti mu minota ya nyuma abakinnyi birabagora kubyakira.

Umutoza w’Amavubi Micho yashimiye abamufashije gutegura uyu mukino. Avuga ko binjiye mu mukino bafite ishyaka ryinshi nubwo bwose bitabahiriye nk’uko babyifuzaga. Avuga kandi ko batigeze bacika intege n’ubwo bwose ikipe ya Benin yari yababanje igitego kandi ari yo yasuye.

Muri iri tsinda rya H ikipe ya Mali yatsinzwe Algeria ibitego 2 kuri 1. Ubu Benin niyo ifite umwanya wa mbere. Imikino yo muri iti tsinda izaba mu kwezi kwa Gatatu w’umwaka utaha, Mali yakirwa mu Rwanda n’Amavubi.

Twabibutsa ko mu mukino wa mbere Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 4 ku busa.

Mu mpera z’iki cyumweru ,Amavubi azerekeza muri Nigeria gukina n’ikipe y’igihugu Super Eagles mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurica cy’umwaka utaha. Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yagabanye amanota kuko yanganije 0 kuri 0.