Amavubi y’abagoye yatangiye iri rushanwa neza atsinda Tanzania ifite igikombe giheruka, mu mukino wa kabiri atsindwa na Ethiopia, akaba yasabwaga gutsinda umukino wa Uganda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzandika amateka akaba yakwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere.
Muri uyu mukino warebwe n’abafana benshi cyane, amakipe yombi yatangiye yihagararaho, akinira hagati cyane ndetse igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 52′ Uganda yafunguye amazamu ku gitego cya Mutuuzo Lilian kiza kwishyurwa na Ibangarye Anne Marie ku munota wa 62 kuri penaliti.
Uganda yanyagiwe na Tanzania ibitego 4-1 mu mukino uheruka kandi ikaba yakinaga uwayo wa nyuma mu irushanwa, yakomeje gukoresha ishyaka ryinshi ishaka igitego cya kabiri iza no kukibona ku munota wa 74′ gitsinzwe na Alupo Norah gusa ku munota wa 86, Mukeshimana Jeanette atsinda igitego cyiza cyane ku mupira yatereye kure uruhukira mu rushundura biba 2-2.
Nyuma y’umukino aganira n’abanyamakuru, umutoza Kayiranga Baptiste yavuze ko aho irushanwa rigeze amahirwe agihari ariko bigoye kuvuga ko azegukana igikombe ahubwo ikipe ye izakoresha imbaraga mu mukino wa nyuma izahuramo na Kenya noneho akazareba ikizakurikira bitewe n’uko andi makipe azaba yitwaye.
Yagize ati “Mu mibare biracyashoboka ariko reka tubare ibyo dufite ubu kuko na Kenya tuzahura mu mukino wa nyuma ntabwo ifite amanota meza, irayashaka cyane. Amahirwe aracyahari gusa tureke kuvuga ngo tuzarangiza turi aba kangane cyangwa tuzatwara igikombe, dutegereze umukino wa nyuma.”
Kayiranga yanavuze ko akurikije urwego rw’ibindi bihugu bine byitabiriye iri rushanwa, u Rwanda arirwo rufite ikipe isa n’iri hasi n’ubwo abakinnyi bagerageza kwitanga cyane, ari nacyo gituma kugeza ubu hari umusaruro ubasha kuboneka.
Mu wundi mukino wari wabanje, Ethiopia yatsinze Kenya igitego 1-0 cya Meselu Abera Tesfamariam mu gice cya mbere aba ari nacyo kiboneka mu minota 90.
Mu gihe amakipe yose asigaje gukina umunsi wa nyuma uretse Uganda yarangije iyayo yose, Uganda irayoboye n’amanota arindwi, Ethiopia ikaba iya kabiri n’amanota atandatu, Tanzania n’u Rwanda zikagira amanota ane naho Kenya ikaba iya nyuma n’inota rimwe.
Uko amakipe azahura ku munsi wa nyuma:
Ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
– Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
– Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)











Ibitekerezo 0