Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje Amavubi U23, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Ikipe yahagurukanye itsinda ry’abantu 40, barimo abakinnyi, abatoza, abakozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), n’abanyamakuru bayiherekeje.

Ni urugendo rwanyuze mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, mbere y’uko rukomereza muri Cameroun, aho biteganyijwe ko bagera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Urugendo Amavubi U23 agiyemo rwo mu ijonjora rya kabiri ntirworoshye, dore ko umukino ubanza wabereye i Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, rwatsinzwe na Cameroun ibitego 3-0.

Ikipe izatsinda uyu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo, izajya mu ijonjora rya gatatu, aho izahura n’ikipe izava hagati ya Afurika y’Epfo na Madagascar. 

Imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera mu Misiri mu Ugushyingo 2027.