Iki kirego cyakiriwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, nyuma y’uko Uganda Hippos y’abatarengeje imyaka 20 yari yasezereye u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri bibiri.

Ferwafa yashinjaga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA, kuba ryarakinishije James Ahebwa ufite ibyangombwa bibiri bitandukanye, ibi bihanirwa na CAF.

Ku byangombwa yakiniyeho ku mikino y’u Rwanda, Ahebwa umuzamu wa Uganda Hippos, yavutse tariki ya 19 Gicurasi 1996 mu gihe ku byangombwa yakiniyeho CAF Champions League ari kumwe n’ikipe ye ya Vipers SC, yavutse tariki ya 27 Werurwe 1997.

CAF yatangarije Ferwafa ko ikirego yatanze cyakiriwe ndetse gifite ishingiro kuko ibyo yavuze ari ukuri, ivuga ko Uganda 20 isezerewe ahubwo u Rwanda rugiye gutangira kwitegura Misiri mu cyiciro gikurikiyeho.

U Rwanda ubwo rwasezererwaga na Uganda
U Rwanda ubwo rwasezererwaga na Uganda