Ni imikino yatangiye kubera i Kigali, kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026. Ni irushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu icyenda.

Kuri uyu munsi hakinwe imikino itatu yabimburiwe n’uwa Uganda yanyagiye u Burundi ibitego 8-0, hakurikiraho uwa Tanzania yatsinze Kenya ibitego 2-0.

Ikipe y’u Rwanda ni yo yagiye mu kibuga nyuma, yakirira Sudani y’Epfo imbere y’abafana bayo nubwo batari benshi muri stade yari yabereyemo umukino. Kwinjira byagizwe ubuntu.

Igice cya mbere u Rwanda rwagerageje gushaka igitego hakiri kare cyane ndetse rukinira mu kibuga cya Sudani y’Epfo, gusa ubwugarizi bwa Sudani y’Epfo bugakomeza kuba ibamba.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 50, rutahizamu w’u Rwanda, Munyembaraga Kelvin yirutse agera mu rubuga rw’amahina, myugariro wa Sudani y’Epfo, Simon Lotelek amushyira hasi, ariko umusifuzi w’umukino Dick Okello avuga ko nta penaliti.

Nyuma y’iminota ibiri Dick Okello yongeye kwanga penaliti ku ikosa ryakorewe Ujeneza Patrick, ariko atanga koruneri yatewe neza na Ujeneza isanga Shyaka Khalifa ahagaze neza atsinda igitego cy’u Rwanda.

Munyembaraga yashoborga gutsinda igitego cy’u Rwanda, ariko ishoti yateye mu izamu aritera ku giti cy’izamu yarebanaga na ryo wenyine. Umukino warangiye Sudani y’Epfo itsinzwe igitego 1-0.

Umukino ukurikiraho u Rwanda ruri mu Itsinda A ruzakina na Sudani ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, gusa Sudani itarakina umukino n’umwe ikaba izaba yarakinnye na Sudani y’Epfo ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026.

Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 cya 2027, kizabera muri Maroc hagati ya Mata na Gicurasi 2027.

Abakinnyi Amavubi U17 yabanje mu kibuga
Abakinnyi Amavubi U17 yabanje mu kibuga
Ndizeye Isaac w'u Rwanda ari guhanganira umupira na Aleu Deng wa Sudani y'Epfo
Ndizeye Isaac w'u Rwanda ari guhanganira umupira na Aleu Deng wa Sudani y'Epfo
Simon Lotelek wa Sudani y'Epfo ahanganye na Ujeneza Patrick w'u Rwanda
Simon Lotelek wa Sudani y'Epfo ahanganye na Ujeneza Patrick w'u Rwanda
Shyaka Khalifa ni we watsinze igitego cy'u Rwanda
Shyaka Khalifa ni we watsinze igitego cy'u Rwanda
U Rwanda rwatangiye neza imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 17
U Rwanda rwatangiye neza imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 17