Mukanemeye Madeleine w’imyaka 100 y’amavuko wo mu Murenge wa Save i Gisagara, ni umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS ku buryo adashobora gusiba umukino wayo.
Uyu mukecuru umaze kwamamara ku izina rya ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umukunzi ukomeye wayo akunze kugaragara yambaye imyenda y’iyo kipe.
Muri ibi bihe, Mukanemeye ntasiba kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ikibuga rukumbi cyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y’imbere mu gihugu no hanze ndetse n’iy’ibihugu.
Muri iyo mikino yarebye harimo iyahuje u Rwanda na Ethiopia mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN ndetse n’uwo Amavubi U-23 yatsinzemo Libya ibitego 3-0.
Mu kumushimira umuhate agaragaza mu gushyigikira Ikipe y’Igihugu, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ukwakira 2022, abakinnyi n’abatoza b’Amavubi U-23 bamusuye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ribinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ryatangaje ko Amavubi U-23 yasuye Mukanemeye Madeleine.
Ubwo butumwa bugira buti “Ikipe y'Igihugu, Amavubi U23, yasuye Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye, uzwiho gushyigikira Mukura Victory Sports n'Amavubi.’’
Uyu mukecuru bamugeneye impano zirimo umwambaro w'Ikipe y'Igihugu, ikoti ry'imvura, ibahasha ndetse n'ibiribwa.
Mukanemeye yishimiye urukundo yeretswe, asezeranya abakinnyi kuzabashyigikira ubwo bazaba “bahatana na Mali.”
Ikipe y'Igihugu , Amavubi U23 yasuye Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye, uzwiho gushyigikira Mukura Victory Sports n'Amavubi.
Bamuhaye umwambaro w'Ikipe y'Igihugu, ikoti ry'imvura, ibasha n'ibiribwa.
Yasazwe n'ibyishimo, abasezeranya kuzaza kubafana bahatana na Mali. pic.twitter.com/UvUAMjOLVQ
— Rwanda FA (@FERWAFA) October 18, 2022
Itsinda ry’abasuye Mukanemeye ryari riyobowe n’Umutoza Mukuru w’Amavubi U-23 na Gatera Moussa umwungirije. Mu mafoto yafashwe yerekana ko bahagiriye ibihe byiza by’akanyamuneza.
Iyi kipe iri mu Karere ka Huye aho iri kwitegura umukino ubanza uzahuza Amavubi U-23 na Mali uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 22 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.
Amavubi U-23 yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Libya ibikesha igitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 4-1. Bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.
Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.
Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.
Mukanemeye aheruka kubwira IGIHE ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.
Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.
Mukanemeye w’imyaka 100 avuga ko ubusanzwe ikipe afana kandi akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira amakuru y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ binyuze kuri radiyo.
Indi nkuru wasoma:
– Abarimo n’ukina muri Luxembourg bahamagawe mu Amavubi ashaka itike ya CAN U-23
– Imibereho igoye n’uko yakinnye umupira w’amaguru: Byinshi kuri Mukanemeye wihebeye Mukura VS
















Ibitekerezo 0