Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, aho Amavubi yari yitezweho kwitwara neza imbere y'abafana bayo, kugira ngo azajye gukina uwo kwishyura afite impamba ihagije.
Mu minota 20 ibanza, amakipe yombi yatangiye yigana, buri ruhande rushaka uburyo rwafungura amazamu, ariko ubwugarizi bw'impande zombi bukomeza kwihagararaho.
Ku munota wa 26, Amavubi yavunikishije rutahizamu Shingiro Honoré, asimburwa na Ingabire Christian.
Nubwo Cameroun yageragezaga gusatira, Amavubi na yo yanyuzagamo agashaka igitego, ndetse abona koruneri eshatu mu gihe abashyitsi bari bamaze kubona ebyiri.
Mu gice cya kabiri, Cameroun yinjiranye imbaraga nyinshi mu busatirizi, itangira gushyira igitutu ku bwugarizi bw'Amavubi.
Ku munota wa 63, Kapiteni wa Cameroun, Fergani Patrick Edzimbii, yafunguye amazamu, atsindira ikipe ye igitego cya mbere ku mupira yasabye ari hagati ya ba myugariro b’Amavubi bibwiraga ko yaraririye.
Nyuma yo gutsindwa iki gitego, Amavubi yagerageje kongera imbaraga mu busatirizi ashaka kwishyura, ariko biranga.
Ku munota wa 75, myugariro Niyigena Abdoul yashyize umupira mu izamu rya Cameroun, ariko umusifuzi yanga icyo gitego, agaragaza ko habayeho kubangamira umunyezamu wari wamaze kuwugeza mu biganza bye.
Mu gihe Amavubi yari akomeje gushaka uko yakwishyura, Cameroun yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 85, gitsinzwe na Rattensi Nko Ghangle wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Ku munota wa 90, Fergani Patrick Edzimbii yashyizemo agashinguracumu, atsinda igitego cye cya kabiri muri uyu mukino, ku mupira yatereye ahagana muri koruneri, umunyezamu Iradukunda Moria ananirwa kuwuhagarika.
Umukino warangiye Cameroun itsinze Amavubi ibitego 3-0, Itera intambwe ikomeye igana mu cyiciro gikurikiraho cy'amajonjora.
Amavubi asabwa gukora akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Cameroun ku wa 17 Ugushyingo 2026, aho azaba akeneye gutsinda nibura ikinyuranyo cy’ibitego bitatu kugira ngo agire amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Cameroun, izahura n’izakomeza hagati ya Madagascar na Afurika y’Epfo, mu ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe 2027.


















Ibitekerezo 0