Iyi kipe yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2025 ivuye muri Afurika y’Epfo, aho yatsindiwe n’iki gihugu ibitego 3-0 mu mukino usoza iyo mu Itsinda C.

U Rwanda rwasoje iyi mikino ruri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, rubanziriza Zimbabwe ya nyuma ifite atanu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yasobanuye ko na bo umusaruro babonye utabanyuze.

Yagize ati “Umusaruro ntabwo twawakiriye neza ariko ugendana n’uko mwiteguye. Hari amahirwe twabuze kuko hari igihe twigeze kuyobora iri tsinda ariko hari amasomo menshi tuba twavanyemo mu bijyanye n’ubushobozi bwacu, urwego rw’abakinnyi, imyitegurire n’imitoreze yacu bigomba gusubirwamo kugira twitegure neza ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ko “Icya mbere tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu bana mu byiciro byose. Aho tuzafata 50 beza tukazamura urwego rwabo ndetse n’amabwiriza twashyizeho mu mwaka utaha buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere izaba ifite abana batatu batarengeje imyaka 20.”

Bamwe mu bafana ntibahwemye gusabira umutoza Adel Amrouche kwirukanwa, ibyo Shema yirinze kwemeza niba agifitiwe icyizere cyangwa yaragitakarijwe.

Ati “Umutoza afite amasezerano ntabwo apfa kwirukanwa ugomba kwitondera amasezerano ye ariko ibishoboka birakorwa. Sinzi niba hari icyo nabivugaho nonaha. Ngirango ni ikintu tugomba gusubira inyuma tukareba umusaruro wacu. Sinavuga ko twatakaje icyizere cyangwa tugifite ubu ariko mu gihe kiri imbere tuzabibabwira.”

Shema yasoje asaba imbabazi Abanyarwanda ndetse n’icyizere cyo kwikosora.

Ati “Iyo watsinzwe ni igihugu kiba cyatsinzwe. Nk’uhagarariye FERWAFA izo mbabazi twazisaba kuko tutageze ku ntego zacu ariko no gutanga amahirwe ya kabiri bayaduhe kugira ngo dukosore ibyo bintu.”

“Ibintu birubakwa ntabwo ubyuka mu gitondo ushaka gukora ibitangaza. Baduhe icyizere twubake aho byapfiriye twarahabonye mu minsi 45 tumaze ku buyobozi. Abanyarwanda muduhe imyaka ibiri kuko tugiye gukosora ibintu byinshi kandi muzagenda mubona impinduka. Intsinzi ifata igihe kandi ni cyo dukeneye.”

Myugariro Nshimiyimana Yunusu agera i Kigali
Myugariro Nshimiyimana Yunusu agera i Kigali
Umutoza w'Abanyezamu, Mugabo Alex asuhuzanya na Nkunda match
Umutoza w'Abanyezamu, Mugabo Alex asuhuzanya na Nkunda match
Abafana bari bagiye kwakira Amavubi
Abafana bari bagiye kwakira Amavubi

Video: Byiringiro Innocent
Amafoto: Yasipi Esther