Nyuma y’uko mu cyumweru gishize ikipe ya Chelsea yirukanye Jose Mourinho bigahurirana n’uko Pep Guardiola na we amaze gutangaza ko atazongera amasezerano mu ikipe ya Bayern Munich bikomeje gutera igitutu ku batoza batandukanye bo mu makipe akomeye, ku isonga Van Gaal wa Manchester United.
Ibitangazamakuru bitandukanye biratangaza ko iki gishobora kuba icyumweru cya nyuma kuri uyu mutoza igihe yatsindwa na Stoke City mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu itariki 26 Ukuboza 2015.
Kugeza ubu amahirwe menshi arahabwa Jose Mourinho ko ari we wahabwa ako kazi nubwo yirukanywe muri Chelsea yananiwe kuyisubiza ku murongo amaze gutsindwa imikino icyenda muri 16 muri shampiyona.
Nubwo yaba Pep Guardiola cyangwa abayobozi ba Manchester City nta wuragira icyo atangaza, bisa n’aho byamaze kurangira agomba kwerekeza muri iyi kipe dore ko n’umutoza wayo Manuel Pellegrini atorohewe nyuma yo gutsindwa na Arsenal ibitego 2-1 kuri ubu akaba arushwa n’ikipe ya mbere amanota atandatu ku rutonde rw’agateganyo.





Ibitekerezo 0