Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Irebero ntabwo wakomwe mu nkokora n’akavura kaguye mbere yo gutangira ibi birori.

Mu bitabiriye ubu bukwe bwa Manishimwe Djabel harimo abakinnyi batatu gusa ba Rayon Sports barimo murumuna we Tumushime Ally Tidjan, Kassim Ndayisenga na Bashunga Abouba baherekejwe na Mutsinzi Ange Jimmy bahoze bakinana.

Aba bakinnyi babaye bake kuko bagenzi babo benshi bo bari bitabiriye umukino w’igikombe cy’Intwari ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC y’i Rubavu 2-0, umukino wahuje amasaha n’ubukwe bwa Manishimwe.

Manishimwe Djabel wazamukiye mu Isonga FC muri 2013 mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports 2014 akinira kugera ubu yarushinze na Niyitunganye Kawthar bamenyanye mu 2015 mu Karere ka Nyanza aho uyu mukobwa akomoka, ari naho Rayon Sports yari ituye.

Umuhango wo gusaba no gukwa watangiye hajojoba imvura
Umuhango wo gusaba no gukwa watangiye hajojoba imvura
Sebukwe wa Djabel, Havugimana Saidi uzwi nka Haji ni umucuruzi w'amata ukomeye mu Karere ka Nyanza yamuhaye umugeni atamugoye
Sebukwe wa Djabel, Havugimana Saidi uzwi nka Haji ni umucuruzi w'amata ukomeye mu Karere ka Nyanza yamuhaye umugeni atamugoye
Manishimwe Djabel arushinze afite imyaka 21 gusa
Manishimwe Djabel arushinze afite imyaka 21 gusa
Manishimwe Djabel n'umufasha we batangiye urugendo rushya
Manishimwe Djabel n'umufasha we batangiye urugendo rushya
Yashimiye abitabiriye ibirori, abasezeranya kwita ku mwana wabo bamuhaye
Yashimiye abitabiriye ibirori, abasezeranya kwita ku mwana wabo bamuhaye
Inshuti n'abavandimwe bari babukereye
Inshuti n'abavandimwe bari babukereye
Manishimwe ashimira umubyeyi wareze Niyitunganye
Manishimwe ashimira umubyeyi wareze Niyitunganye
Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) ari mu bitabiriye uyu muhango
Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) ari mu bitabiriye uyu muhango
Tumushime Ally Tidjan yasibye umukino wa Etincelles FC ashyigikira mukuru we
Tumushime Ally Tidjan yasibye umukino wa Etincelles FC ashyigikira mukuru we
Umunyezamu Bashunga Abouba nawe yari ahari
Umunyezamu Bashunga Abouba nawe yari ahari