Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ni bwo ubuyobozi bw’iyi kipe yo muri Sudani bwatangaje ko butazakomezanya n’uyu mutoza ukomoka muri Serbia.
Yagize iti “Mwarakoze, Umutoza Mukuru Darko Novic n’abungiriza. Turabifuriza ahazaza heza mu zindi nshingano.”
Aba biyongereyeho Cap Ayman Adar, Cap Ali Jafar na Capt Anas Nasr El Din, bose bari bafite inshingano mu buyobozi bwa tekinike bw'ikipe.
Darco yari yungirijwe na Dragan Culum na Dragan Sarac, Dejan Maksic akaba yari umutoza w’abanyezamu, mu gihe Marmouche yari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.
Muri Kanama 2025, ni bwo Darco yageze muri Al Merrikh SC, mu mwaka we wa mbere ahita abura itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League, ari na ko byamugendekeye muri uyu mwaka.
Asize Al Merrikh SC ku mwanya wa karindwi n’amanota icyenda nyuma y’imikino itanu ya BK Pro League.
Ari kumwe na APR FC, yagiye mbere y’uko Shampiyona y’u Rwanda irangira, gusa asiga atwaranye na yo Igikombe cy’Intwari 2025, Igikombe cy’Amahoro cya 2025, anatsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.







Ibitekerezo 0