Ni umukino wa mbere iyi kipe yo muri Sudani iheruka kwemererwa kuzakina Shampiyona y’u Rwanda yari ikiniye mu Rwanda.
Iyi kipe yo muri Sudani ntabwo yari ifite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Habumugisha Jean Claude, Fofana na Ahmed Salem bagiye mu makipe y’igihugu.
Al Hilal SC yatangiranye umukino imbaraga isatira bikomeye. Ku munota wa 22, Mohamed Abdel Rahman yafunguye amazamu ku mupira mwiza yacomekewe arahindukira awushyira mu nshundura.
Iyi kipe yakomeje gukina no kubonana neza, cyane ko yarushaga AS Kigali bigaragara.
Ku munota wa 39, Rudasingwa Prince yitsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0.
Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje gukina neza no gusatira mu gice cya kabiri ariko uburyo bwinshi bw’ibitego yageragezaga bugakurwamo n’umunyezamu Niyonkuru Pascal.
Mu minota 70, Ikipe y’Umujyi yakoraga impinduka nyinshi yatangiye kugerageza guhanahana umupira ariko ntibyarambye.
Mu minota 80, umukino watuje Al Hilal SC igabanya uko yasatiraga nubwo yakomeje kugenda inyuzamo ariko kubona igitego cya gatatu biragorana.
Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze AS kigali ibitego 2-0 mu mukino wayo wa mbere i Kigali.
Iyi kipe yo muri Sudani ikomeje kwitegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, aho izatangira yakira MC Alger tariki ya 21 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro.



















Amafoto: Umwari Sandrine





Ibitekerezo 0