Al Hilal SC yari ku kibuga cyayo yagerageje gutangira neza umukino ihererekanyiriza mu kibuga cya Horoya AC, ariko kumena urukuta rw’ubwugarizi bwayo bigakomeza kuba ikibazo.
Mu gice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC na Horoya AC zinganya ubusa ku busa, iyi kipe yo muri Sudani ikinira imikino yayo mu Rwanda, yagerageje amashoti 10 agana ku izamu ariko habura na rimwe rijyamo.
Ni mu gihe iyi kipe yo muri Guinée-Conakry yari yagerageje amashoti abiri gusa agana ku izamu. Ni mu gihe kuko umunyezamu wa Horoya, Sekou Sylla, yari mwiza cyane.
Mu gice cya kabiri, Al Hilal SC yakoze impinduka zitandukanye, aho yakuyemo abakinnyi barimo Omer Taha, Petrus Aprocius, Ahmed M’Bareck na Mohamed Abdelrahman, ibasimbuza Sunday Adetunji, Ahmed Moctar, Rawa Muhammed na Ansumana Samula.
Izi mpinduka zatumye isatira izamu kurushaho, ariko igitego gikomeza kubura kugeza umukino urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, buri imwe icyura inota rimwe.
Undi mukino wo muri iri tsinda wakinwe ku wa Gatandatu, wasize Pyramids yo mu Misiri itsinze Maghreb Association Sportive de Fès ibitego 2-0, bituma iyobora iri tsinda n’amanota atatu.
Umukino ukurikiraho Al Hilal izajya muri Maroc gukina na Maghreb Association Sportive de Fès. Ni umukino uteganyijwe ku wa 5 Ukuboza, naho tariki ya 12 Ukuboza 2026 ikajya mu Misiri gukina na Pyramids SC.











Amafoto: Umwari Sandrine






Ibitekerezo 0