{Umwanya wa gatatu}: Rayon Sports vs Musanze Saa 13.30
{Umukino wa nyuma}: Police FC vs Sunrise Saa 15.30
Ni ku nshuro ya mbere Sunrise igiye gukina umukino wa nyuma mu irushanwa ryahuriyemo amakipe yo mu cyiciro cya mbere nubwo izamuka mu cyiciro cya mbere yari yatwaye igikombe itsinze Isonga.
Ni umwaka wa mbere ku mutoza mushya Jimmy Mulisa atoje iyi kipe yari abereye umuyobozi wa tekiniki igasoza ku mwanya wa kane atangira kuyitoza muri iri rushanwa ry’Agaciro Development Fund.
Mulisa avuga ko yabonye imikinire ya Police FC nubwo umukino wa nyuma ugira ibyawo.


Sunrise igeze ku mukino wa nyuma isezereye Kiyovu Sports batsinze ibitego 3-1 mu mikino yombi basezereye AS Kigali ya Nshimiyimana Eric, imwe mu makipe yari yatangiye kare imyitozo na Rayon Sports kuri penaliti.
Mu nshuro ebyiri bahuye na Police FC muri shampiyona yabatsinze umukino ubanza ibitego 2-2 undi banganya 1-1.
Police FC ya Casa Mbungo yamaze kumva uburyohe bw’Igikombe cy’Amahoro ishobora gutangirana umwaka w’imikino mu Rwanda n’igikombe cyo kwihesha Agaciro.
Police FC yageze ku mukino wa nyuma ihuye na Bugesera batsinze igitego 1-0 cya Mwemere Ngirinshuti basezerera bagenzi babo barinda umutekano, APR FC kuri penaliti nyuma yo kugwa miswi maze itike y’umukino wa nyuma bayihabwa na Musanze FC batsinze ibitego 2-1.


Ni umwanya kuri Casa Mbungo umaze gukuraho umwaka umwe muri itatu afite mu masezerano ya Police FC yamaze kubamo igikombe cy’Amahoro yatwaye atsinze Rayon Sports.
Gutwara iki gikombe byaba ari inyongera kuri uyu mutoza uzayobora Police FC mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo (CAF Confederation Cup) no kumenya urwego abakinnyi be bagezeho barimo abashya mbere yo gutangira shampiyona tariki ya 18 Nzeli 2015.
Uyu mukino wa Police FC na Sunrise uzaba usoza ukwezi kw’Agaciro kwatangiranye n’Umunsi w’Umuganura uzaba wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya Rayon Sports na Musanze FC kuri stade Amahoro.
Ni ku nshuro ya kabiri hakinwa iyi mikino igamije kongera umusanzu mu kigega agaciro Development, ku nshuro ya mbere mu 2012, Rayon Sports yagitwaye itsinze Mukura VS igitego 1-0 cya Kambale Salita Gentil.




Ibitekerezo 0