Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund riri gukinwa ku nshuro ya kabiri, APR FC yatsinze Bugesera igitego 1-0 cya Ruhinda Farouk umukino ugana ku musozo.

Ruhinda Farouk wamaze umwaka adakina kubera imvune yari yabonye uburyo bwo gutsindira iyi kipe ya gisirikare igitego kare ariko penaliti yateye ikurwamo n’umunyezamu wa Bugesera, Bikorimana Gerard baguze muri Rayon Sports.

APR FC yabonye penaliti mu mukino hagati, Ruhinda Farouk ayiteye ikurwamo na Bikorimana
APR FC yabonye penaliti mu mukino hagati, Ruhinda Farouk ayiteye ikurwamo na Bikorimana

Kuba igice kimwe cy’abakinnyi ba APR FC bari mu mikino ya gisirikare ihuza ibihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba muri Uganda, byahaye umwanya Nshimiyimana Mariko wo mu ishuri ryabo ry’umupira w’amaguru akina mu mwana wa Rusheshangoga Michel wafatanyaga na Usengimana Faustin mu mutima wa ba myugariro.

Bugesera yahise isezerwa muri itsinda yarimo ry’amakipe yo mu mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba kuko yatsinzwe n’umukino ubanza na Police FC.

Muri ¼ cy’irangiza, APR FC izakira Police FC ku Kicukiro kuri uyu wa Gatatu.

Mu itsinda ry’amakipe yo ntara y’Amajyepfo, Rayon Sports yatsinze Amagaju ibitego 2-0 bya Kasirye Davis, Umugande uri mu igeragezwa.

Kuwa Gatandatu, Mukura VS yari yanyagiye Amagaju ibitego 4-0 izahura na Rayon Sports muri ¼ cy’irangiza i Muhanga.

Indi mikino yabaye, Kiyovu Sports yasezerewe ku gitego cyo hanze iguye miswi na Sunrise i Rwamagana, umukino ubanza ku Mumena bari banganyije igitego 1-1. Sunrise yari yatsindiwe na Ally Moussa Sauva naho Havugarurema Jean Paul “Laro” aragombora.

Sunrise izahura muri ¼ cy’irangiza na AS Kigali yanganyije na Rwamagana City FC igitego 1-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Nshimiyimana Mariko, isura nshya, izina ryo kwitega nyuma yo gukina imburagihe umukino wa mbere muri APR FC
Nshimiyimana Mariko, isura nshya, izina ryo kwitega nyuma yo gukina imburagihe umukino wa mbere muri APR FC
Uretse umunyezamu Ndoli Jean Claude, intebe y'abasimbura yariho abakinnyi bo mu ishuri ryabo ry'umupira w'amaguru
Uretse umunyezamu Ndoli Jean Claude, intebe y'abasimbura yariho abakinnyi bo mu ishuri ryabo ry'umupira w'amaguru

Ku makipe yakiniraga mu majyaruguru n’Iburengerazuba, Etincelles yatsinze Gicumbi igitego 1-0 iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 naho Musanze itsinda Marines igitego 1-0 (2-0).

Aya makipe yabonye itike ya ¼ cy’irangiza arakina kuri uyu wa Gatatu, atsinze ahure kuwa Gatandatu muri ½ maze ku Cyumweru hahamagarwe ikipe y’igihugu izakina na Ethiopia mu mukino wa gicuti tariki ya 28 Kanama 2014.

Umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu bizakinwa tariki ya 30 Kanama 2015 hasozwa Ukwezi kw’Agaciro kwatangiye ku munsi w’Umuganura.

Ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2012, Rayon Sports yatwaye igikombe itsinze Mukura VS igitego 1-0 cya Kambale Salita Gentil.

Usengimana Faustin yakiniye APR FC umukino wa mbere nyuma yo kuva muri Rayon Sports
Usengimana Faustin yakiniye APR FC umukino wa mbere nyuma yo kuva muri Rayon Sports

{Uko amakipe azahura muri ¼ kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2015}

Rayon Sports vs Mukura VS – Muhanga

APR FC vs Police FC – Kicukiro

Musanze vs Etincelles – Tam Tam

AS Kigali vs Sunrise – Mumena

Abafana ba Bugesera batanze ubutumwa ku makipe azerekeza muri kariya gace muri shampiyona
Abafana ba Bugesera batanze ubutumwa ku makipe azerekeza muri kariya gace muri shampiyona