Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, aho yatangiye kwitegura umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona izakiramo Rutsiro FC ku wa Gatandatu.

Abakinnyi bageze ku kibuga saa Cyenda, bari kumwe n’abatoza babo barangajwe imbere na Afahmia Lotfi.

Byabaye mu gihe havugwa ko umutoza Afahmia Lotfi yirukanwa kuri uyu wa Mbere, ndetse ntiyigeze akoresha imyitozo kuko yari kuri telefoni z’urudaca kuva ageze ku kibuga.

Visi Perezida wa Mbere, Muhirwa Prosper, bivugwa ko ari we wamuzanye muri Rayon Sports, yageze mu Nzove baganiraho gato, ariko ahita agenda.

Mbere gato y'uko imyitozo irangira, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y'Umupira w'Amaguru muri Rayon Sports, Irambona Eric, yageze ku myitozo, aganira na Lotfi bari mu modoka, ndetse bahita bava ku kibuga.

Mu nama yahuje Lotfi n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa Kane w'icyumweru gishize, Irambona ni we wagaragaje uburyo iyi kipe imaze yitwara nabi kuva itozwa na Lotfi.

Lotfi yatakarijwe icyizere muri Rayon Sports nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup, gutsindwa na Police FC ndetse no kunganya na Gasogi United mu mikino iheruka.

Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Mbere yitegura umukino wa Rutsiro FC uzaba ku wa Gatandatu
Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Mbere yitegura umukino wa Rutsiro FC uzaba ku wa Gatandatu
Umutoza Afahmia Lotfi yageze mu Nzove, ariko ntiyigeze akoresha imyitozo, ahubwo abakinnyi bakoze ku giti cyabo
Umutoza Afahmia Lotfi yageze mu Nzove, ariko ntiyigeze akoresha imyitozo, ahubwo abakinnyi bakoze ku giti cyabo
Afahmia Lotfi n'umwungiriza Azouz Lotfi bicaye mu gihe abakinnyi bitozaga mu matsinda atandukanye
Afahmia Lotfi n'umwungiriza Azouz Lotfi bicaye mu gihe abakinnyi bitozaga mu matsinda atandukanye
Fall Ngagne umaze igihe yaravunitse, akomeje imyitozo aho ashobora gusubira mu kibuga mu Ugushyingo
Fall Ngagne umaze igihe yaravunitse, akomeje imyitozo aho ashobora gusubira mu kibuga mu Ugushyingo
Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Tekinike muri Rayon Sports, Muhirwa Prosper, bivugwa ko ari we wazanye Lotfi muri iyi kipe, yageze ku myitozo yo kuri uyu wa Mbere
Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Tekinike muri Rayon Sports, Muhirwa Prosper, bivugwa ko ari we wazanye Lotfi muri iyi kipe, yageze ku myitozo yo kuri uyu wa Mbere