Kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 guhera saa 18:00 abakinnyi bose ba APR FC bahuriye kuri Nyarutarama Sports Centre (Tennis Club) mu birori batumiwemo n’abayobozi babo byitabiriwe na Visi Perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubarak Muganga.

Ibi birori byatangiye Umuyobozi w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu, Col.Geoffrey Kabagambe, ashimira uko abakinnyi bitwaye mu mukino usoza indi y’igikombe cy’Intwari kuko kwegukana iki gikombe ari inshingano zabo nk’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ariko kubikora batsinze mukeba Rayon Sports ari akarusho.

Muri uyu muhango Umutoza Jimmy Mulisa yashimiye abakinnyi be ariko abibutsa ko iki gikombe atari cyo cya nyuma bashaka uyu mwaka, anagenera ubutumwa abafana barimo abatamwishimiye.

Mulisa yagize ati “Turishimye ubu kuko twatsinze ariko mujye mukomeza kubashyira ku gitutu kuko iyo bakoze neza bakwiye gushimwa ariko wanakora nabi nabwo ukanengwa. Nka Muhadjiri kuba amaze iminsi yitwara neza birava ku gitutu yashyizweho. Turishimye ariko turashaka n’ibindi bikombe niyo mpamvu igitutu tugomba gukomeza kucyemera.”

Umukinnyi wo hagati ukina asatira Nshuti Dominique Savio watsinze Rayon Sports igitego rukumbi cyahesheje APR FC igikombe cy’Intwari yashimiwe mu ruhame n’abafana anashimirwa na Maj. Gen. Mubarak Muganga wari umushyitsi mukuru muri ibi birori.

Ati “Mu izina ry’ubuyobozi mpagarariye reka mbibutse ko APR FC turi umuryango. Ndashimira iyi kipe dufite ubu kuko mu kabati ibikombe biri kwiyongera uretse cya kindi badutsinze ku giceri ariko ibindi turi kubibatwara. Ndabashimira cyane”

Mu ijambo ry’uyu muyobozi wungirije wa APR FC yavuze ko uburyo yishimiye igitego cya Savio asimbuka byatunguye benshi ariko byari ngombwa kuko byari byamurenze.

Ati “Mwavugaga ku mashusho nsimbuka yacicikanye, ariko wenda hari abatarambona nkina umupira banshyira mu cyiciro kitari cyo. Nasimbutse gake kuko nari nshimye cyane, iyo bitaba ibyuma byubatse stade ubundi nari gusimbuka nkagera no mu kibuga hagati. Gusa umutoza ndashaka kuzaza nkakorana imyitozo namwe inshuro ebyiri mukambona nanjye ndacyakomeye.”

Ibi birori abakinnyi ba APR FC bahagarariwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi babisoje basaba umutoza n’ubuyobozi bwabo iminsi mike y’ikiruhuko baranayemererwa.

Bazatangira imyitozo ku wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, bitegura umukino ufungura iyo kwishyura ya shampiyona uzabahuza n’Amagaju FC.

Umunyezamu wa gatatu, Fiacre Ntwari na bagenzi be bagera kuri Tennis Club

Umunya-Serbia Miodrag Radanovic ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi yinjira mu birori byo kwishimira igikombe cy'Intwari

Michel Rusheshangoga ari kumwe na Songayingabo Shaffy

Byiringiro Lague wari umaze iminsi arwaye nawe yari ahari

Abafana ba APR FC bahawe umwanya barisanzura bavuga akabari ku mutima

Abafana b'iyi kipe y'ingabo y'igihugu batanga ibitekerezo

Abanyezamu, Kimenyi Yves na Ntalibi Steven bashimiwe uruhare rwabo mu bikombe APR FC yegukana

Akanyamuneza kari kose ku maso ya Maj. Gen. Mubarak Muganga

Amatsinda y'abafana yari ahagarariwe n'abayobozi bayo

Umutoza Jimmy Mulisa ati "Uko Muhadjiri ahagaze muri iyi minsi birava ku gitutu yashyizweho n'abafana"

Abakinnyi bageraga ahabereye ibi birori bakazimanirwa

Issa Bigirimana atebya yabwiye abafana ba APR FC ko nta cyahindutse, amasezerano yo gutsinda igitego uko ahuye na Rayon Sports agiye kongerwa

Issa Bigirimana na bagenzi be bafata amafunguro

Jimmy Mulisa yasabye abafana ba APR FC gukomeza gushyira ikipe yabo ku gitutu

Yashimiye abayobozi barimo Maj. Gen. Mubarak

Migi n'umugore we baramutsa abitabiriye ibi birori

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yari yazanye n'umugore we Gisa Fausta

Ngabo Albert, Nkinzingabo Fiston na Nizeyimana Mirafa bari mu bakinnyi ba APR FC bari bahari

Maj. Gen. Mubarak Muganga yabwiye aba bakinnyi ko intsinzi n'ibikombe ari inshingano kuri APR FC

Nshuti Dominique Savio watsinze mukeba ni umusore utavuga menshi

Nshuti Savio yasabye abafana gukomeza kumuba hafi kuko ngo ibyiza kuri we muri APR FC biri imbere

Nshuti Savio yashimwe byihariye ahembwa umutsima yakatanye n'Umutoza we Jimmy Mulisa

Patrick Habarugira ukorera RBA yavuze mu izina ry'abandi banyamakuru, ashimira abayobozi ba APR FC badahwema guteza imbere impano z'abakinnyi b'abanyarwanda

Sekamana Maxime akurikira ijambo ry'abayobozi

Nyuma y'akazi bamwe bafata no ku gasembuye

Uyu muyobozi wa APR FC yashimiye abakinnyi anabemerera ikiruhuko bari basabye

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver
Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver
Umuyobozi w'abafana ba APR FC ku rwego rw'igihugu Col.Geoffrey Kabagambe niwe watanze ikaze ku bitabiriye

Yibukije abakinnyi ba APR FC ko yakinnye umupira kandi akiwukina n'ubu, badakwiye gutangazwa n'uburyo yasimbutse yishimira igitego

Amafoto: Ntare Julius