Amakipe menshi yariyubatse bifatika ndetse agura abakinnyi mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Gusa muri ruhago bimenyerewe ko umutoza agira uruhare rukomeye mu musaruro w’ikipe ari nayo mpamvu uyu munsi IGIHE yabateguriye urutonde rw’abatoza batanu bo kwitega muri shampiyona y’uyu mwaka.

Mashami Vincent

Umutoza Mashami Vincent yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC asimbuye Umunya-Ecosse, Francis Elliot Nuttal.

Mashami wari umaze imyaka itatu n’igice ari umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, yaherukaga gutoza ikipe ya club atoza Bugesera FC.

Uyu mutoza afitiwe amatsiko menshi yo kureba niba hari icyo azageza kuri iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda, dore ko umusaruro ibona udahambaye.

Umwaka ushize yasoje ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.

Haringingo Francis Christian

Haringingo yagizwe umutoza wa Rayon sports tariki 21 Kamena 2022, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza ufite igikombe cy’Amahoro cya 2018 yatwaye muri Mukura, umwaka ushize habuze gato ngo aheshe Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona cya mbere mu myaka 30.

Haringingo yahawe intego yo guhesha iyi kipe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, cyane ko imaze imyaka itatu nta na kimwe ikozaho intoki.

Iyi kipe kandi ni yo yaguze abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi, aho ari 19.

Umwaka ushize Rayon Sports yabaye iya kane n’amanota 48.

Alain-André Landeut

Tariki 30 Nyakanga 2022, nibwo Alain André Landeut yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports mu myaka itatu iri imbere.

Umwaka ushize Kiyovu sports yaguye munsi y’urugo kuko yarushijwe inota rimwe gusa na APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona.

Iyi kipe nyuma yo gutakaza umutoza Haringingo wari wayihaye icyizere cyo kongera gutwara igikombe mu myaka 30 ishize, yahise izana Andre ahabwa intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize bakojejeho imitwe y’intoki.

Cassa Mbungo Andre

Ni umwaka wuzuye kuri Cassa atoza AS Kigali, uyu mutoza nawe aritezwe cyane muri uyu mwaka kuko mu mezi make amaze atoza AS Kigali yayihesheje igikombe cy’Amahoro na Super cup.

Usibye gutwara ibyo bikombe ikipe yanongeyemo imbaraga kuko yaguze abakinyi 11 bashya uyu mwaka.

Iyi kipe itaratwara igikombe cya shampiyona, itangaza ko uyu mwaka ariyo ntego, umwaka ushize yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 49.

Adil Erradi Muhammed

Uyu mutoza wa APR FC amaze kuba ubukombe kuko kuva yagera muri iyi kipe mu 2019 nta kipe iramutwara igikombe cya shampiyona.

Uyu mwaka nawe yitezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho benshi bahuriza mu kwibaza niba uyu mwaka nabwo aratwara igikombe cyaba kibaye icya kane atwaye yikurikiranya.

Nubwo bimeze bityo Adil ntaratwara igikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko ari igikombe baha agaciro gakomeye cyane nk’ikipe y’ingabo.

Uyu mutoza kandi kuva yagera mu Rwanda mu 2019, ntaratsindwa na mukeba w’iyi kipe, Rayon Sports.