Kuwa Kabiri tariki 14 Kamena 2016 nibwo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yari imbere y’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu agiye gusobanura uko ingengo y’imari ya 2016/2017 muri minisiteri ayobora izakoreshwa.

Umwe mu badepite yabajije Minisitiri Uwacu ati “Turagira ngo minisitiri atubwire neza politiki bafite mu rwego rw’imikino, amakipe yacu ni byiza araseruka ariko umusaruro nturi kugaragara neza. Iyo duteze amatwi hirya no hino usanga abantu bareba ko imicungire y’abatoza ko bagombye kuba abanyarwanda nk’uko bafita gahunda yo gukinisha Abanyarwanda, kandi byari byagezweho bishaka kugenda neza.”

Yakomeje agira ati “Umutoza ashobora gutoza mu mwaka, ukurikiyeho akazatsinda amaze kwikosora, kuko tumaze kubona ko abanyamahanga baza bakadutwara amafaranga menshi n’umusaruro ntugaragare.”

Mu gusubiza impamvu abatoza b’Abanyarwanda batagirirwa icyizere , Minisitiri Uwacu yakemanze ubushobozi bwabo.

Ati “Kugeza ubu, abatoza dufite urwego bariho, bashobora gutoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, baranayatoza, ariko na bo hari urwego batarageraho.”

IGIHE yavugishije bamwe mu batoza b’Abanyarwanda bagira icyo batangaza ku magambo ya Minisitiri Uwacu.

Nshimiyimana Eric, umutoza wa AS Kigali wakiniye Amavubi muri CAN imwe rukumbi yitabiriye mu 2004 akanayatoza by’agateganyo mu 2009-2010 na 2013, yamaganiye kure iri jambo anasaba Minisitiri Uwacu ibisobanuro.

Nshimiyimana ati “ Hari ubwo njya numva bavuga ngo ntibanyuzwe n’ibisubizo nkeka ko na kiriya kitabanyuze. Icyiza niba yumva nta batoza bari mu Rwanda nashake n’abakinnyi b’abanyamahanga kuko abajya mu Mavubi nitwe tubatoza, niba nta bushobozi dufite bo babukurahe?”

“Nibaza ko hari ibisobanuro byinshi agomba gutanga kugira ngo asobanure neza kiriya gisubizo yatanze, ntibyumvikana. Nibura iyo atanga impamvu zifatika aheraho avuga ko badashoboye naho kuvuga gusa ko badashoboye si igisubizo.Uwatoza Amavubi wese nta kibazo mbibonamo ariko gushaka guha bamwe abandi ukabasebya sibyo.”

Mu mwaka wa 2009, Eric Nshimiyimana yajyanye Amavubi atarahabwaga amahirwe muri CECAFA yaberaga muri Kenya, abasha kuyageza ku mukino wa nyuma aho yatsinzwe na Uganda ibitego 2 ku busa.

Eric Nshimiyimana yavuze ko Minisitiri Uwacu akwiye gusobanura neza amagambo yatangaje
Eric Nshimiyimana yavuze ko Minisitiri Uwacu akwiye gusobanura neza amagambo yatangaje

Ugereranyije ibyo Nshimiyimana yakoze wasanga nta tandukaniro n’ibyo Jonathan Mckinskry uhembwa hafi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi amaze kugeza ku Mavubi.

Ibyo bishingirwa ku kuba uretse kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA ya 2015 agatsindwa na Uganda, ahandi yasezerewe atarenze umutaru yaba mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi n’icya Afurika; ikipe y’igihugu iva ku mwanya wa 64 ku rutonde rwa FIFA none igeze kuwa 103.

Bekeni utoza Amagaju FC we yavuze ko n’abanyamahanga batoza mu Rwanda nta kinyuranyo bakora.

Yagize ati “Umuntu wese yatoza, nuko nta cyizere abo bayobozi bagirira abatoza bavuga Ikinyarwanda. Ahandi ubu amakipe y’ibihugu aratozwa n’abenegihugu kandi bagatanga umusaruro. Nibareke umupira wubakwe n’Abanyarwanda wenda nugira aho ugera bazabone kuzana uwo munyamahanga ariko nawe ufatika atari uza kutwigiraho.”

Mu bagize icyo bavuga kandi kuri ibi byatangajwe na Minisitiri Uwacu harimo na Karekezi Olivier wahoze ari kapiteni w’Amavubi kuri ubu watangiye ibijyanye n'ubutoza nyuma yo gukina ku mu makipe atandukanye i Burayi n'ahandi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagize ati “Numvise uvuga ko nta bushobozi umunyarwanda afite bwo gutoza ikipe y’igihugu, nyamara uwo wagiriye icyizere ukamusinyisha miliyoni 200 n’andi arengaho mu myaka ibiri utarakuzanira na Cecafa, ndumva ariwe udafite ubushobozi.”

Ubutumwa bwa Karekezi hari aho bukomeza bugira buti “ Aho gutanga miliyoni zose zikagendera ubusa, ntiwafasha abatoza b’abanyarwanda badafite ubwo bushobozi bakajya kubwiga noneho ejo tukaba nk’ibindi bihugu biri gutozwa n’abene gihugu? Urugero:Senegal, Nigeria…”

Minisitiri Uwacu yabwiye abadepite ko ubu gahunda igiye kwibandwaho ari ugufasha abatoza b’abanyarwanda bakongera ubushobozi bwabo.

Minisiiri Uwacu yasabwe ibisobanuro ku magambo aherutse gutangaza
Minisiiri Uwacu yasabwe ibisobanuro ku magambo aherutse gutangaza
Ibaruwa Minisiteri y'Umuco na Siporo yanditse ihakana ibyatangajwe n'itangazamakuru
Ibaruwa Minisiteri y'Umuco na Siporo yanditse ihakana ibyatangajwe n'itangazamakuru

Inkuru bifitanye isano: Minisitiri Uwacu yahamije ko Abanyarwanda batari ku rwego rwo gutoza Amavubi