Joshua Bondo wasifuye umukino wa Bénin n'u Rwanda i Cotonou, we n'abungiriza be bahagaritswe nyuma y'uko baherukaga gukurwa ku gusifura umukino wa ASKO na AS FAR muri CAF Confederation Cup.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Botswana ryatangaje kuri uyu wa 14 Mata 2023, ko CAF yahagaritse abasifuzi kubera amakosa bakoze ku mukino wahuje Ikipe y’Igihugu ya Bénin n’u Rwanda.
Ryavuze ko inama y’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF kateranye ku wa 31 Werurwe 2023, kasanze aba basifuzi barakoze ikosa ritihanganirwa.
Riti “CAF yasanze ibyo abasifuzi bakoze ari ikosa rikomeye. Bityo Bondo yahagaritswe amezi atandatu, mu gihe bagenzi be barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n’umusifuzi wa kane, Tshepo Mokani Gobogoba bahagaritswe atatu.”
Si ku rwego mpuzamahanga gusa, kuko aba basifuzi batazongera no kuyobora imikino yo muri rugo kugeza ibi bihano birangiye ndetse n’iperereza ku myitwarire yabo rirakomeje.
Mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ni bwo Kevin Muhire yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 53 n’Umusifuzi Joshua Bondo, iba iya kabiri yeretswe mu mikino ibiri yikurikiranya byari gutuma adakina umukino wo kwishyura i Kigali.
Ikipe y’Igihugu ya Bénin yahise irega u Rwanda mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ivuga ko rwakinishije Muhire Kévin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.
Ku ruhande rw’Amavubi, bavuga ko raporo babonye ku mukino wa Bénin, igaragaza ko nta karita y’umuhondo yahawe Muhire Kevin nubwo umusifuzi yari yayitanze mu kibuga.
Umunyamakuru w'Umunya-Bénin, Évrard Fulgérale, yatangaje ko Bondo yavuze ko kuba ataratanze ikarita y'umuhondo ya Muhire Kévin muri raporo byari ukwibeshya, ariko 'staff' y'Amavubi yagombaga kumenya ko atemerewe gukina.
Yagize bati “Kuba tutaramuhaye [Muhire Kevin] ikarita y’umuhondo byaturutse ku kwibeshya, ariko n’Amavubi yagombaga kumenya ko umukinnyi wayo atemerewe gukina.”
Raporo ya Bondo yagombaga kwemezwa mu masaha 24, igaragaza ko u Rwanda rwahawe ikarita itukura, ku makarita abiri y’umuhondo yeretswe Hakim Sahabo ndetse n’indi y’umuhondo kuri Mugisha Gilbert.
Kugeza iki gihe nta gisubizo Bénin irahabwa ku kirego cyayo cyasabiye u Rwanda guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utemewe.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, yahagaritse Umusifuzi w’Umunya-Botswana Joshua Bondo wayoboye umukino wa Bénin n’u Rwanda mu gihe cy'amezi atandatu, bagenzi be bari bamwungirije bahanishwa amezi atatu badasifura. pic.twitter.com/NsAjTvDbwQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 14, 2023
Inkuru bifitanye isano:
– CAF yari yarabihaye umugisha! Muhire Kevin yagiye gukina na Bénin nta muziro afite
– Ikosa ry’u Rwanda cyangwa irya CAF? Ikirego cya Bénin gifite ishingiro!







Ibitekerezo 0