Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026, mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wahuje Atlético de Madrid na Arsenal kuri Riyadh Air Metropolitano.
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n’uyu mukino, kuri Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton, i Remera, hateguwe umugoroba wo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru gukurikira uyu mukino.
Muri uyu mukino Arsenal FC ni yo yafunguye amazamu bwa mbere ku gitego cyatsinzwe na Viktor Gyökeres ku munota wa 44, kivuye kuri penaliti yakorewe na myugariro wa Atlético de Madrid, David Hancko, arayiterera awushyira mu izamu.
Ni mu gihe igitego cya Atlético de Madrid cyatsinzwe ku munota wa 56. Cyashyizwemo na rutahizamu Julián Alvarez kuri penaliti yavuye kuri Ben White wakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.
Nyuma yo kureba uyu mukino, abafana baganiriye na IGIHE batangaje ko wari umukino mwiza uha amahirwe Arsenal yo kugera ku mukino wa nyuma hakwiyongeraho kuwurebera Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton bikaba akarusho.
Umwe yagize ati “Ibivuye muri uyu mukino ntacyo bintwaye habe na gato, ahubwo ni byiza kuri twe kuko izindi kipe ibyazibayeho kuri Riyadh Air Metropolitano harimo Real Madrid, FC Barcelone n’izindi.”
"Ibisigaye ni kuri Emirates Stadium kandi akazi ni bwo kazaba karangiye. Ikindi kandi ni ibindi bindi kurebera umukino mwiza nk’uyu usukuye kuri Zaria Court Hotel. Ahandi uba uri kuwurebera ni ukwibeshya.”
Undi mukunzi wa Arsenal yagize ati “Atletico yasatiriye nk’ikipe yari iwayo ariko gusatira ikipe ifite ubwugarizi bumeze kuriya byabagoye. Ni umukino waduhaye ishusho nziza y’umukino wo kwishyura, kandi kurebera umukino ahantu hari abafana byari byiza cyane.”
Abafana bongeyeho ko Arsenal ari yo ikeneye intsinzi cyane kurenza Atlético Madrid, kuko yifuza gutwara Igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka.
Nk’uko byari bimeze ku mukino wabaye ku wa Kabiri wahuje Paris Saint-Germain na Bayern Munich, kwinjira kuri uyu mukino byari ubuntu, kandi umufana uguze ibyo kunywa bibiri akongezwa ikindi kimwe.
Umukino wo kwishyura kuri aya makipe uzaba mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 5 Gicurasi 2026, kuri Emirates Stadium, mu Bwongereza.









Ibitekerezo 0