Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, ni bwo hateganyijwe umukino wa CONCACAF Champions Cup uzahuza LA Galaxy yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mount Pleasant yo muri Jamaica kuri Dignity Health Sports Park muri California.
Mu bakinnyi bari kujyana na Mount Pleasant, 10 muri bo bimwe ibyangombwa na Amerika kuko iri mu bihugu 75 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahagaritse ibikorwa byo gusuzuma no gutanga Visa ku baturage babyo.
Byatumye Mount Pleasant ikoresha abakinnyi bo mu ikipe y’abato, gusa umuyobozi wayo Paul Christie, avuga ko bazihangana bagakina uko imbaraga zabo zingana.
Ibi kandi byatumye benshi bibaza niba ibihugu byakumiriwe bizemererwa ko abakinnyi babyo bose binjira muri iki gihugu ngo bakine iri rushanwa nubwo Perezida Donald Trump yavuze ko itegeko ritazakurikizwa ku makipe afite itike.
Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’ibihugu 48 ndetse kikazabera mu bihugu bitatu mu mijyi 11 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itatu yo muri Mexique n’ibiri yo muri Canada.
Biteganyijwe ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba hagati ya tariki ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026, kizagira imikino 104, igera kuri 78 ni yo izakinirwa muri Amerika ivuga ko izorohereza abafite amatike n’abazakina.







Ibitekerezo 0