Ku wa 13 Ugushyingo 2026, ni bwo Ikipe y’u Rwanda izakina umukino w’Umunsi wa Gatatu mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.
Bitewe n’imikino ndetse n’ingendo z’abakinnyi, bamwe ntibazirirwa bagera mu Rwanda, ahubwo bazahurira na bagenzi babo mu Mujyi wa Bamako, mbere y’uko umukino ukinwa.
Abo ni Bizimana Djihad ukinira CS Constantine, bafitanye umukino na JS Saoura ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ibizatuma agera mu mwiherero ku wa 11 Ugushyingo, ari na we wa nyuma uzagera mu mwiherero.
Mickels Joy-Lance, Biramahire Abeddy, Kwizera Jojea na Kativa Phanuel Mabaya bazagera i Bamako ku itariki ya 10 Ugushyingo 2026, mbere y’iminsi itatu ngo umukino ukinwe. Ni mu gihe Mickels Joy-Slad azaba yagezeyo ku wa 9 Ugushyingo 2026.
Mugisha Bonheur wa Al Hazem yo muri Arabie Saoudite aragera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Niyigena Clement, Imanishimwe Emmanuel, Nkulikiyimana Darryl na Mugisha Gilbert bazahagere ku wa Gatandatu.
Mutsinzi Ange, Leroy-Jacque Mickels na Manzi Thierry bazagera i Kigali ku Cyumweru, bahagurukane n’abandi bajya muri Mali.
Kugeza ubu, u Rwanda na Mali ni byo biyoboye Itsinda K, buri kipe ifite amanota atandatu kuri atandatu ashoboka.
Amavubi yatangiye imyitozo irimo abamaze kugera mu Rwanda, yatangiye iyi mikino atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1.
Ku ruhande rwa Mali, yatsinze Cap-Vert ibitego 3-1, inakurikirizaho gutsinda Liberia igitego 1-0.
Umukino w’umunsi wa gatatu w’Itsinda K uzahuza u Rwanda na Mali uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, ukazabera i Bamako.
Nyuma y’iminsi ine, ku wa 17 Ugushyingo 2026, aya makipe azongera guhura mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.








Ibitekerezo 0