Ahagana saa Sita z'ijoro ni bwo aba bakinnyi basesekaye i Huye mu mwiherero uri kubera muri Centre D'Accueil Mère du Verbe aho bagiye gufatanya n'abandi kwitegura umukino wa nyuma uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade Huye.

Aba bakinnyi ni Umunyezamu Hategekimana Bonheur, Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Visi Kapiteni Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric na Willy Léandre Onana.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko abakinnyi bose bagize Ikipe ya Rayon Sports bari bagiye inama ko bagomba kwanga kujya i Huye kugira ngo babanze kwishyuza ibirarane by'imishahara y'amezi abiri bafitiwe.

Gusa bamwe batunguwe no kumva ko bagenzi babo binjiye mu modoka bakagenda. Abasigaye bijunditswe n'ubuyobozi bashinjwa kwigumura no kutitangira ikipe igeze aho rukomeye.

Aba bavuzwe haruguru babonye bagenzi babo bagiye na bo basaba ubuyobozi ko bajya mu mwiherero gusa bubanza kubangira ariko biza kuba ngombwa ko basabirwa imbabazi na bagenzi babo mu ikipe.

Andi makuru kandi yemeza ko uretse ubuyobozi, aba bakinnyi kandi baganirijwe ndetse bakagira ibyo bemererwa na bamwe mu nkoramutima za Rayon Sports barimo Muhirwa Prosper, Munyakazi Sadate na Muvunyi Paul banabaye mu buyobozi bwayo.

Nyuma yo kuganiriza aba bakinnyi, amakuru ahari ni uko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, atabyishimiye akavuga ko ikibazo cyari gikwiye gukemukira imbere mu ikipe.

Aba bakinnyi basabwe kwandika amabaruwa asaba imbabazi bemerewe kujya mu mwiherero mu gihe byitezwe ko bari buhabwe imbabazi kuri uyu wa Gatanu.

Aba bakinnyi uko ari batandatu bageze mu mwiherero mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu ahagana saa Sita.

Rayon Sports yakoze imyitozo yoroheje ku wa Kane mu gihe yari igitegereje abandi bakinnyi ngo bakore imyitozo ya nyuma iteganyijwe ku wa Gatanu mu gutegura umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro uzayihuza na APR FC ku wa Gatandatu saa Cyenda z'amanywa kuri Stade ya Huye.

Abakinnyi batandatu ba Rayon Sports basanze bagenzi babo mu mwiherero i Huye
Abakinnyi batandatu ba Rayon Sports basanze bagenzi babo mu mwiherero i Huye