Ryari ishavu n’agahinda kuri Gikundiro yari iyoboye urutonde rwa rwa shampiyona yatsindwaga umukino wa gatanu wikurikiranya n’umukeba w’ibihe byose Kiyovu Sports badacana uwaka kuva mu myaka yo hambere.
Muri uyu mukino amazamu yafunguwe ku munota wa gatanu gusa w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael ‘’Pichou’’ icya kabiri kinjizwa neza na rutahizamu Mugenzi Bienvenue ku munota wa 39, mu gihe icya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 87 gitsinzwe na Onana kuri penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Iraguha Hadji mu rubuga rw’amahina.
Wari umukino wari wavugishije impande zombi, abafana bahiga n’abayobozi batega uduhimbazamusyi ku mpande zose buri wese akora iyo bwabaga ngo yerekane ko yateguye umukino kurusha mugenzi we.
Abafana ba Rayon Sports bari bafite icyizere cyo kwigaranzura mukeba batunguwe no kubona ibitego byisukiranya, igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Amakipe yombi yari yanganyije uduhimbazamusyi tw'ibihumbi 200 Frw yari yategeye abakinnyi nibatsinda umukino, ntabwo byaje guhira abakinnyi ba Rayon Sports batsinzwe umukino wa mbere muri shampiyona mu mukino irindwi bamaze gukina.
Abaje bisize amarangi, abazanye ingoma, ibirumbeti n’amafirimbi byacwekereye ku gitego cya kabiri kuko icyizere cyari gitangiye kuyoyoka bamaze kubona ko amazi atakiri yayandi.
Abafanaga batangiye kwikorera amaboko, abari bahagaze baricara maze abandi bifata mapfubyi bategereje niba hari igitego cyabakiza igisuzuguriro batewe no kuba bataratsinda Kiyovu Sports ku ngoma ya Perezida Mvukiyehe Juvenal.
Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 20 mu gihe Rayon Sports yamanutse ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 mu mikino irindwi imaze gukina.














































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0