Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Nyakanga 2025, ni bwo ku kibuga cy’imyitozo cya APR FC giherereye i Shyorongi habereye umukino wa gicuti ku makipe yombi yitegura umwaka utaha w’imikino.
APR FC yabanje mu kibuga abakinnyi biganjemo abashya, ndetse banitwara neza mu gice cya mbere kuko baremaga uburyo bwinshi bw’ibitego, ahanini byagirwagamo uruhare na Memel Raouf Dao, Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert.
Igitego cya mbere muri uyu mukino cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku munota wa 16. Ni igitego yatsinze aherejwe umupira na Ruboneka Jean Bosco wanatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 25.
Ku munota wa 41, Mugisha Gilbert yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga rutahizamu William Togui ahagaze neza, ahita awushyira mu rucundura. Igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.
Gasogi United yisanze mu mukino mu gice cya kabiri, dore ko umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yari yakuyemo abakinnyi benshi mu ikipe yabanjemo agashyiramo indi kipe ya kabiri.
Nubwo ikipe ya kabiri ya APR FC itakinaga bihambaye, yatsinze igitego cya kane ku munota wa 64, gishyizwemo na rutahizamu Mamdou Sy waherejwe umupira na Dauda Yussif.
Gasogi United FC yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 72, kikaba cyinjijwe na Niyongabo Gedeon uherutse kuzamurwa mu ikipe nkuru avuye mu y’abatarengeje imyaka 20.
APR FC yakinnye uyu mukino wa gicuti mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi bayo, dore ko iri kwitegura umwaka utaha izanakinamo irushanwa rya CAF Champions League, mu gihe Gasogi United FC yitegura shampiyona.














Ibitekerezo 0