Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium, hakiniwe umukino w’Umunsi wa Munani wa BK Pro League wahuje Gasogi United FC na APR FC.

Ni umukino APR FC yakuyeho inota rimwe yiyushye akuya, kuko yinjijwe igitego cya Ngono Guy Herve mu gice cya mbere, cyishyurwa na Hakim Kiwanuka mu gice cya kabiri.

Umukino urangiye Umutoza Mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko intsinzi yari igoye cyane kubera umunaniro w’abakinnyi, ndetse yavunikishije benshi mu bo agenderaho.

Ati “Twavuye mu marushanwa mpuzamahanga, nyuma y’umunsi umwe tujya i Rubavu gukina na Etincelles, nyuma y’urugendo rutoroshye tuza gukina na Gasogi United. Gusa hejuru y’uwo munaniro twakinnye neza tugerageza amahirwe y’ibitego inshuro nk’esheshatu, haracyabura gutuza mu bakinnyi.”

“Twabuze abakinnyi bakomeye muri uyu mukino. Hari Kagege ukina ku ruhande rw’iburyo, tubura Mohamed Traore, tubura Memel Dao, ni ibimenyetso by’umunaniro mwinshi. Na Ronald Ssekiganda yavunitse uyu munsi, ntibyoroshye ariko ni akazi k’umutoza ko gukoresha abahari.”

Ku munota wa 20, myugariro wa APR FC, Byiringiro Jean Gilbert 'Kagege', yafashe umupira arawurenza asaba gusimbuzwa, ndetse ajya hanze y'ikibuga aha umwanya Niyonzima Abidal.

Kagege ni umwe mu bahamagawe mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', iri kwitegura iya Mali mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

APR FC yatakaje amanota atatu ibona rimwe, ari na bwo bwa mbere byibayeho muri shampiyona y'uyu mwaka wa 2026/27, uba uwa kane Gasogi United FC yanganyije.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu iri ku mwanya wa karindwi n'amanota arindwi, mu gihe Gasogi United ari iya 12, zikanganya amanota.

Byiringiro Jean Gilbert 'Kagege' yavunikiye mu mukino wa Gasogi United
Taleb yavuze ko abakinnyi be bari kugira imvune kubera umunaniro
APR FC yavunikishije abakinnyi bane ikina na Gasogi United FC
Gasogi United FC yahagamye APR FC