Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mbere y’uko Rayon Sports yerekeza mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique, aho izakinira umukino wo kwishyira mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Ikipe yahagurutse kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026.
Murenzi yavuze ko Harigingo yahawe akazi avuye muri Kiyovu Sports, hashingiwe ku kuba yari amenyereye umupira wo mu karere, yaraciye muri Rayon Sports ndetse akina umukino mwiza uberanye n’iyi kipe, anabyerekana mu ntangiriro.
Ati “Yaraje turakorana dusoza shampiyona, dutangirana na CECAFA, dutangirana imikino icyenda tutaratsindwa. Umusaruro waturutse mu buryo imyiteguro yakozwe hagati y’ubuyobozi, ibiro bya tekinike n’umutoza.”
“Ni umutoza dufitiye icyizere kuko mu kwezi kumwe yabashije guhuza 80% y’abakinnyi bashya, tubasha guhuza dukuramo Panthère Sportive du Ndé. Gutsindwa umukino cyangwa ukanganya ntibivuze ko umutoza ari umuswa.”
Rayon Sports imaze imikino irindwi itarabona intsinzi mu minota 90 y’umukino, gusa Murenzi avuga ko hari igihe ikipe yatsinze kandi byatewe n’imibereho myiza ikipe yarimo, asaba abafana kutanenga ibitagenda gusa ahubwo bagomba gutanga umusanzu wabo mu kuyibeshaho neza.
Ati “Si umutoza ahubwo ni ukubaza impamvu umusaruro wagabanyutse, tukicarana na we tukabaza niba biterwa n’abakinnyi cyangwa imitoreze. Aba bakinnyi bakinye imikino myinshi. Hafi ya bose bagize imvune muri aya mezi atatu, barananiwe. Umuntu ufite ubwenge yagakwiriye kureba kure.”
“Abafana ndabumva kandi twese dukunda intsinzi ariko irategurwa. Buriya hari ibyo abantu babona ariko bitaturutse ku bakinnyi, ahubwo ari ku bindi biri inyuma. Amikoro ni ikintu kinini cyane. Umukinnyi wavuye mu rugo nta funguro rya kumanywa ahasize, atishyuye n’inzu, kumubwira ngo ameze neza mu mutwe, aba afite mu mutwe hakomeye.”
Yahakanye ko hari umwuka mubi muri Rayon Sports by’umwihariko kutumvikana hagati y’Umutoza Haringingo n’Umuyobozi wa Tekinike, Dylan Lienart, ahubwo ari ibihuha biri mu “bashaka guca igikuba muri Rayon Sports”.
Ati “Abo bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakoresha abanyamakuru kugira ngo Rayon Sports icike intege. Iyo itera imbere buri wese aba ashaka kugukurura agusubiza inyuma. Yaba abo mu makipe muhanganye, yaba abo muri kumwe batumva icyerekezo, bose ni bo tutari ku murongo umwe.”
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukuboza 2026, ni bwo Rayon Sports izakina na Black Bulls yo muri Mozambique mu mukino wo kwishyura utanga itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.
Umukino ubanza Gikundiro yatsindiwe kuri Stade Amahoro ibitego 2-0.









Ibitekerezo 0