Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ye yatsinzemo APR FC ibitego 2-1 ku Cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium.
Muri uyu mukino, Ikipe ya Polisi y'igihugu yatsinze igitego cya kabiri imaze guhererekanya inshuro 19.
Nyuma y’umukino, Nsabimana yagize ati “Buri mutoza agira filozofiya ye, niyo ari kugerageza kutwigisha kandi ngira ngo mwabibonye no mu kibuga. Ntabwo ashaka umuntu utera umupira muremure. Igitego cya kabiri twagitsinze tumaze guhererekanya inshuro zirenga 10.”
Yakomeje agira ati “Ni umutoza utubwira ko tudakwiye gutinya gutakaza umupira. Nta watakaje umupira ngo bamwice, ubundi ukumva ibyo umutoza akubwira.”
Nsabimana yasoje yizeza abakunzi b’umupira w’amaguru kuzabona Police FC ihangana.
Ati “Mwizere Police FC ihangana uyu mwaka ku bikombe byose.”
Police FC ni imwe mu makipe ategerejweho kuzahangana cyane mu mwaka utaha w’imikino iri kumwe n’umutoza mushya Ben Moussa.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric 'Zidane', yavuze ko umutoza mushya Ben Moussa adashaka ko batera umupira imbere ahubwo bakina bahererekanya.
Mu mukino wa gicuti batsinzemo APR FC ibitego 2-1 ku Cyumweru, Ikipe ya Polisi y'igihugu yatsinze igitego… pic.twitter.com/rX9RMKzifG
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 4, 2025






Ibitekerezo 0