Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, nibwo kuri Stade ya Bugesera haberaga umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, ugahuza aya makipe y’amakeba.

Wari umukino ukomeye kuko nta kipe yifuzaga kuwutakaza, kandi zifatwa nk’ikipe zihanganiye ibikombe byombi mu Rwanda. Ibi byashyize igitutu ku bakinnyi.

Muri uwo mukino, amashusho agaragaza abakinnyi ba APRF bazengurutse umusifuzi, bamuhirika, ndetse Mugisha akaza kugaragara amutera umutwe mu buryo budakabije.

Ni ibintu byafashwe nko kurengera, bijyanye n’amategeko arengera abasifuzi baba bayoboye umukino.

Nyuma yo gutekereza ku makosa yose, Mugisha Bonheur yasabye imbabazi umusifuzi ndetse n’abakunzi ba ruhago bose.

Yagize ati "Mfashe umwanya ngo nisegure mbikuye ku mutima, kuri Ishimwe Didier n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ku myitwarire itari myiza yangaragayeho ku mukino w’ejo hashize, wahuzaga ikipe yanjye ya APR FC na Kiyovu Sports. Murakoze."

Muri uwo mukino, APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku gitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain “Bacca”. Nyuma yacyo yatangiye kugarira no kwirinda kwishyurwa, nubwo bitakunze kuko ku munota wa 75 Mugiraneza Froduard, yacyishyuye.

Iki gitego cyashyuhije mu mutwe abakinnyi ba APR FC. Mu gihe Mugiraneza agiye kwishimira igitego, Mugisha Bonheur yamutambitse ukuguru yikubita hasi.

Abakinnyi ba APR FC bose batangiye kujya bakora andi makosa aganisha ku gushaka intsinzi kuko imibare yari itangiye kuyibana myinshi. Ku wa 88 Ishimwe Christian yateye koruneri yavuyemo igitego, ariko umusifuzi aracyanga.

Iki gitego cyateje imvururu zikomeye mu mukino, abakinnyi bose ba APR FC buzura ku musifuzi wa kabiri, Ishimwe Didier, bamubaza ikibaye kugira ngo abangire igitego.

Mugisha ni umwe mu bamusagariye mbere, amukubita umutwe mbere y’uko bagenzi be nabo baza, imvururu zigakizwa n’abasifuzi bandi ndetse n’abashinzwe umutekano wo ku kibuga.

Umukino w’aya makipe yombi warangiye ari 1-1, uwo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.

Umutoza wa APR FC, Ben Moussa, yatangaje ko uyu mwaka ikipe ye iri kurenganywa n’abasifuzi cyane
Umutoza wa APR FC, Ben Moussa, yatangaje ko uyu mwaka ikipe ye iri kurenganywa n’abasifuzi cyane
Abakinnyi ba APR FC birukankiye ku basifuzi nyuma yo kwangirwa igitego
Abakinnyi ba APR FC birukankiye ku basifuzi nyuma yo kwangirwa igitego
Nyuma yo kwangirwa igitego, abakinnyi ba APR FC bakankamiye umusifuzi bagaragaza kutishimira icyemezo yafashe
Nyuma yo kwangirwa igitego, abakinnyi ba APR FC bakankamiye umusifuzi bagaragaza kutishimira icyemezo yafashe
Nyuma y'imvururu nyinshi, Mugisha Bonheur yahawe ikarita y'umuhondo
Nyuma y'imvururu nyinshi, Mugisha Bonheur yahawe ikarita y'umuhondo
Abakinnyi ba APR FC bayobowe na Kapiteni wayo, Ombolenga Fitina na Nshuti Innocent [17] ntibemeranyaga n'ibyemezo by'abasifuzi
Abakinnyi ba APR FC bayobowe na Kapiteni wayo, Ombolenga Fitina na Nshuti Innocent [17] ntibemeranyaga n'ibyemezo by'abasifuzi

Amafoto: Habyarimana Raoul

Video: Igena Sage