Kuva ku itariki ya 9 kugeza 17 Ugushyingo 2026, shampiyona zitandukanye zabaye zihagaze kuko abakinnyi benshi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu marushanwa mpuzamahanga.

Uko ni ko bimeze no kuri Shampiyona y’u Rwanda, dore ko menshi mu makipe ayikinamo yohereje abakinnyi bayo kugira ngo bajye gufasha ibihugu byabo mu marushanwa.

Mu Rwanda higanje cyane abakinnyi bo muri Afurika, ibyatumye abagera kuri 37 bagirirwa icyizere cyo kujya guhagararira ibihugu byabo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Ikipe yatanze abakinnyi benshi ni Al Hilal SC yo muri Sudani, dore ko ifite abakinnyi 12 yohereje. Abo ni Mohamed Mustafa, Mustafa Al-Qaddal, Yasser Goubak, Mustafa Karshoum, Waleiddin Khidir, Salah Adel, Yasser Muzammil, Amjad Qalaq, Moussa Kante bo Muri Sudani, Sudan Ahmed Salem wo Muri Mauritania, Ivan Jordan Nana Wa Cameroon na Soufiane Farid wa Burkina Faso.

Al Merrikh SC na yo yatanze abakinnyi 11. Abo ni Ramadan Agab, Alnoor Aboja, Mohamed Asad, Mohamed Hashim, Mohamed Alrashed, Mosab Makeen, Ahmed Tabanja bo muri Sudan. 

Hari kandi Nicolas Randriamana wa Madagascar Janard Mbemba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Salima Chikumbutso wa Malawi na Bachir Bangoura wa Guinea.

Rayon Sports ifite abakinnyi batatu muri iyi mikino, harimo Uwumukiza Obed na Itadukunda Elie Tatou bari mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ndetse na Muderi Akbar na Eldinho Mukono bari mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

APR FC yohereje abakinnyi batatu mu makipe y’ibihugu. Abo ni Hakizimana Adolphe na Byiringiro Jean Gilbert bari mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Siluane Ernan uri gukinira Mozambique.

Andi makipe ni ayohereje umukinnyi umwe gusa. Musa Omari w’i Burundi yoherejwe na Gorilla FC, Jonathan Nahimana w’i Burundi yoherezwa na Gicumbi FC, Hakim Hamiss w’Amavubi yoherezwa na Kiyovu Sports, mu gihe Malipangu Theodore wo muri Repubulika ya Centrafrique yoherezwa na Kigali FC.

Shampiyona y’u Rwanda irimo abakinnyi barenga 390, bahagagarariye ibihugu 26. Nubwo twarebye abagiye guhatana bashaka itike y'Igikombe cya Afurika mu makipe makuru, hari n'abitabiriye imikino y'amajonjora y'abatarengeje imyaka 23.

Rayon Sports na Al Hilal SC zirahagarariwe mu makipe y'ibihugu