Shampiyona y’u Rwanda iri kugana muri ⅓ cyayo, dore ko amakipe yose ari kwitegura gukina umukino w’umunsi wa 10, nubwo hari make agifite ibirarane kubera amarushanwa mpuzamahanga yitabiriye. Ikipe yakinnye imikino mike yakinnye itanu, iyakinnye myinshi ikina icyenda.
Imibare ya Rwanda Premier League igaragaza ko Gorilla FC ari yo ifite abakinnyi benshi batarakina umunota n’umwe. Iyi kipe ifite abagera kuri 11, igakurikirwa na APR FC na Sunrise FC zifite icyenda buri imwe.
Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Musanze FC, Amagaju FC na Police FC zifite abakinnyi umunani buri imwe, mu gihe Rayon Sports, Mukura VS na Etincelles FC zifite barindwi buri imwe.
Al Hilal SC ni yo kipe ifite umukinnyi umwe rukumbi utarabona umwanya wo gukina muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Abakinnyi 12 bamaze gukina iminota 810
Mu gihe hari abakinnyi batarabona umunota n’umwe wo gukina, abandi 12 bakinnye iminota yose y’imikino icyenda, aho buri umwe amaze gukina iminota 810.
Barimo Iraguha Awadi wa Marine FC, Cuzuzo Aimé Gaël na Mussa Omar ba Gorilla FC, Niyitanga Emmanuel na Nsabimana Jean de Dieu ba Musanze FC.
Abandi ni Tuyishimire Jonas na Ngendahimana Eric ba Sunrise FC, Nicholas Sebwato wa Amagaju FC, Nshimirimana Ismael Pitchou na Ndizeye Samuel ba Police FC, Arigumaho Seiri wa Étoile de l’Est na Niyokwizerwa Benjamin wa Gasogi United.

Abakinnyi batarakina umunota n’umwe muri BK Pro League
Al Hilal SC (1): Mohamed Madani El Bishara Ahmed.
Marine FC (4): Itangishaka Djamidu, Emmanuel Niyigena, Seth Nkurunziza na Hagenimana Eric.
Al Merrikh SC (4): Doualla Wilfried Nathan, Mustafa Nagi Hassan Dahab, Tawfig Burai Yousif Abdelgadir na Garas Kafi Faragalla Eltaher.
Kigali FC (4): Clement Twagirumukiza, Pascal Niyonkuru Kanuma, Kayiranga na Fidel Mahoro.
Gasogi United (5): Guira Boubacar, Darius Maniriho, Mugisha Claude, Giraneza Maxime na Ntazinda Emile.
Bugesera FC (5): Janvier Kwizera, Aman Twagirayezu, Pacifique Dukundane, Niyigena Alexis na Naantuam John Clement.
Étoile de l’Est (6): Cedric Ngabo, Bigirumwami Bertin, Iyatwese Vitali, Niyitanga Mugisha Theoneste, Felicien Hakizimana na Yvan Kwizera.
Mukura VS (7): Leandre Ndagijimana, Isaka Habimana, Tuyishime Kennedy, Intwari Alexis, Ndagijimana Ashiratu, Pierre Ishimwe Jean na Alvin Ishimwe Rushami.
Etincelles FC (7): Elysee Cyuzuzo, Rukundo Naziri, Moise Nishimwe, Yanick Hakizimana, Byiringiro Isaac, Elvin Mahirwe na Hamad Tuyisenge.
Rayon Sports (7): Boris Gbenou, Alexandre Bikorimana, Aime Christian Muvunyi, Djingarey Ibrahim Mansouru, Mugisha Yves, Niyonzakrera Alpha na Abdel Wakonda Matumona.
Gicumbi FC (8): Niyonshuti Elyse, Ndungutse Olivier, Ndizeye Eric, Agape Iti Ndiho, Kwizera Pacifique, Jafari Iradukunda, Emmanuel Twagiramungu na Edison Muganza.
Kiyovu Sports (8): Junior Didier Mucyo, Jovin Cedric Kwizera, Tegra Crespo Tabou, Emmanuel Kambanda, Norvienyo Japheth, Rismo Albriche Ekome Obiang, Shyaka Al Djazal Muhamed na Ngabonziza Dieume.
Musanze FC (8): Ghislain Rugema, Alexis Nuwayo, Honore Nshutiyimana, Felicien Nkurunziza, Jean Luc Niyifasha, Jean Pierre Kubwimana, Lambert Iraguha na Gahungu Habarurema.
Amagaju FC (8): Daniel Uwizeyimana, Jean D’amour Tuyishime, Ishimwe Hirwa Thierry, Jean Baptiste Shema, Desire Iradukunda, Nsabimana Emmanuel, Hope Bertrand Nkunzimana na Jacques Muneza.
Police FC (8): Moria Irankunda, Valua Byishimo, Samuel Nsengiyumva, Roberto Carlos Shishoza, Chris Rushema, Kevin Pascal Nshimiye Rugwiro, Taufick Manzi na Abdoul Sebatware.
APR FC (9): Siluane Ernan Alberto, Ivan Ruhamyankiko, Hakim Bugingo, Tumusifu Mwumvaneza, Pacifique Ngabonziza, Assoumani Ndungutse, Fitina Omborenga, Christian Mudahigwa na Alexis Nduwayo.
Sunrise FC (9): Cedrick Ndori, Mutabazi Dan, Patrick Ishimwe, Christian Ndikumana, Inema Kevin, Mercy Duru Ikenna, Elasie Usengimana, Fidele Ndayishimiye na Richard Nsekanabo.
Gorilla FC (11): Patrick Umwungeri, Andre Mazimpaka, Freddy Ndagijimana, Adolphe Mubano, Radjabu Mbajineza, Albert Steven Ishimwe, Patrick Mbaga, Jean De Dieu Ntakirutimana Mucyo, Frank Iriho Kevin, Laurent Nshimiye na Jamal Abdukalim.







Ibitekerezo 0