Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 ku cyicaro cy’uruganda rwenga ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ mu murenge wa Kanyinya wo mu karere ka Nyarugenge, habereye ibirori byo kwakira abatoza bavuye mu ikipe ya Arsenal bakoresheje imyitozo abakinnyi b’abanyarwanda.

Ikipe ya Rayon Sports nk’ikipe isanzwe iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol niyo yabimburiye izindi kwitabira imyitozo yateguwe n’aba batoza babiri bavuye mu Bwongereza; Simon McManus usanzwe ari Umutoza Mukuru w’Amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal na Kerry Green, ufasha umupira w’abagore muri iyi kipe.

Aba bagabo babiri bafatanyije n’abatoza ba Rayon Sports; Roberto Oliveira Goncalves do Carmo bita Robertinho n’umwungirije Wagner do Nascimento Silva gutanga amasomo ku bakinnyi ba Rayon Sports agamije kubigisha uburyo bw’imikinire bw’ikipe ya Arsenal nk’uko byatangajwe na Simon McManus uyoboye itsinda ryavuye mu Bwongereza.

Yabwiye IGIHE ati “Ntabwo twavuga ko twaje gutanga amasomo cyangwa kwigisha umupira kuko abatoza twasanze aha barawuzi kandi bafite inararibonye. Ahubwo twaje kungurana ibitekerezo no gusobanura uburyo bw’imikinire bwa Arsenal kuko twifuza ko bugera kure ku isi. Twishimiye uru rugendo kandi twizeye ko mu bihe biri imbere tuzabona umusaruro warwo”

Nyuma yo gukoresha imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports, Simon McManus na Kerry Green bakurikijeho abakinnyi b’amakipe ane yatumiwe; Kiyovu Sports, AS Kigali na Police FC zahagarariwe n’abakinnyi bane na Mukura VS yahagarariwe n’abakinnyi babiri.

Abakinnyi b’aya makipe yose bakoreye imyotozo hamwe bafashwa kumva uburyo bw’imikinire ya Arsenal n’aba batoza bavuye mu Bwongereza, naho ushinzwe tekinike muri Ferwafa, Habimana Hussein ari umusemuzi ushyira aya masomo mu Kinyarwanda.

Nyuma y’iyi myitozo abakunzi b’imikino babishaka binjiye muri gahunda ya Tombola yateguwe n’uruganda rwa Skol ishaka abanyamahirwe babiri bazajya mu Bwongereza gusura ‘Emirates Stadium’ no kureba umwe mu mikino ya Arsenal.

Iyi tombola yakozwe hagendewe ku dupapuro twanditseho amazina y’abinjiye muri Tombola twahabwaga buri umwe uguze icyo kunywa muri ibi birori, habonetse babiri bagize amahirwe yo kuzerekeza i Londres muri Mata 2019.

Abatsindiye imyanya ibiri yo kwishyurirwa na Skol Brewery Ltd itike y’indege, hotel n’itike yo kwinjira kuri stade kuri umwe mu mikino Arsenal izakira muri shampiyona y’u Bwongereza uyu mwaka ni Nahimana Jean Marie Vianney na Bikorimana Jean Claude bita ‘Wanyanza’ usanzwe uzwi mu bafana ba Rayon Sports b’abashyushyarugamba.

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Ntare Julius