Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, watangiriye mu rugo rwa nyakwigendera ku Mumena usoreza ku irimbi ry’abayisilamu i Nyamirambo, nyuma y’isengesho ryo gusabira uyu mubyeyi mu Musigiti wa Nyamirambo uzwi nko kwa Kadafi.

Bukuru Salum witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere, ni umubyeyi wagiriye akamaro kanini ruhago y’u Rwanda kuko ari se wa Sibomana Abuba ukora nk’umutoza wungirije muri Gorilla FC, Yamin Salum wamenyekanye cyane muri Kiyovu Sports na Gasogi Unite, Fitina Omborenga wa Rayon Sports na Nshimiyimana Yunusu wa APR FC.

Bukuru yitabye Imana kandi nyuma y’igihe gito Omborenga na Nshimiyimana bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni imikino izabahuza na Nigeria ku wa Gatanu, tariki 21 ndetse na Lesotho tariki ya 25 Werurwe 2024.

Mu gusezerera bwa nyuma kuri Bukuru, abakinnyi b’Amavubi bose bifatanyije na bagenzi babo, mu gihe ku Musigiti no ku irimbi aba APR FC na Rayon Sports na bo bari bahari ngo bakomeze gufata mu mugongo bagenzi babo.

Mu bandi bagaragaye harimo umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ndetse n’abatoza bungirije ba APR FC, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, Team Manager wa APR FC, Maj. Kavuna Elias ndetse n’uwari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto’o.

Aha kandi hari abakinnyi bakinira amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda hamwe n’abakunzi bayo.

Mugiraneza Jean Babptiste Migi ari kumwe na Muhadjiri mu gufata mu mugongo bagenzi babo bakinanye

Abantu b'ingeri zitandukanye bari baje gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera Bukuru

Haruna Niyonzima aganira na Minani Hemedi ku musigiti wo kwa Kadafi

Nizigiyimana Karim Makenzi na we yakinanye na Omborenga Fitina na Sibomana Abuba

Rutanga Eric na Hakizimana Muhadjiri bari mu bakinnyi babafashe mu mugongo nubwo badakinana

Yashyinguwe mu irimbi ry'abayisilamu i Nyamirambo

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho na we yari ahari

Mupenzi Eto'o wari ushinzwe igura n'igurisha muri APR FC na we yari yitabiriye uyu muhango

Bukuru yasezeweho bwa nyuma mu buryo idini rye ribikoramo

Abo mu muryango mugari wa Siporo bari baje ku bwinshi i Nyamirambo

Abatoza bungirije muri APR FC bari bazanye n'abakinnyi bayo gufata mu mugongo Nshimiyimana Yunusu

Mamadou Sy, Lamine Bah na Dauda Seidu mu batabaye abakinnyi bagenzi babo

Nsabimana Eric Zidane na we yari ahari
Nsabimana Eric Zidane na we yari ahari
Keddy Nsanzimfura na we yakinanye na batatu mu bavandimwe babuze umubyeyi

Migi wahagaritswe na Muhazi yaganiraga na Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wahoze ari Team Manager wa APR FC

Robertinho yahageranye na Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports

Khadime Ndiaye uhagaze neza muri iyi minsi yari i Nyamirambo na we

Haruna Niyonzima wakiniye APR FC aganira n'abayikinira ubu

Yunusu yihanganishijwe na bagenzi be bakinana muri APR FC

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yaganiraga na Kwitonda Alain 'Bacca' wa APR FC

Fitina Omborenga yabuze umubyeyi we
Fitina Omborenga yabuze umubyeyi we
Sibomana Abuba wakiniye Rayon Sports na APR FC ari mu gahinda ko gupfusha se

Nshimiyimana Yunusu yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Amafoto: Kasiro Claude