Ubujurire bwa Neretse Fabien wahamijwe ibyaha bya Jenoside bwatewe utwatsi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’iremezo rwa Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa Gatatu rwanze ubujurire bwatanzwe na Neretse Fabien wahanishijwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Tariki 20 Ukuboza 2019 nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles rwategetse ko Neretse afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Neretse ku wa 29 Mata uyu mwaka yajuririye icyemezo cyo gufungwa imyaka 25 ariko urw’iremezo narwo rwanzuye ko iki gihano kigumishwaho.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Neretse gufungwa imyaka 30 ariko Urukiko rwo rutegeka ko afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwaga.

Ku wa Kane tariki 19 Ukuboza, Urukiko Mpanabyaha rwo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi nibwo rwaburanishije Neretse, runamuhamya icyaha cya Jenoside n’ibyaha by’intambara.

Mu Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse rwatangiye kuburanishwa. Yashinjwaga ibyaha 13 by’intambara na bitatu byo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Neretse yari akurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu yahoze ari Komini Ndusu muri Ruhengeri hagati ya 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.

Yarezwe gushishikariza abasirikare kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Yanashinze Umutwe w’Interahamwe mu Mataba, awuha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku Batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.

Icyemezo cy’Urukiko rwa Bruxelles cyo gukatira Neretse imyaka 25 cyari gifite umwihariko kuko ni ubwa mbere u Bubiligi bukurikiranye bukanahana icyaha cya Jenoside hashingiwe ku itegeko rihana.

Mbere ya Neretse, hari Abanyarwanda baburanishijwe n’inkiko z’u Bubiligi hashingiwe ku itegeko rihana ibyaha byibasira inyokomuntu n’iby’intambara.

Urubanza rwe rwaranzwe n’amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe n’uwunganira Neretse, Me Jean Flamme, aho abari mu rubanza, harimo n’abacamanza basanze arengera avuga ko habaye Jenoside ebyiri.

Kuva mu ntangiriro y’urubanza rwa Neretse, umwunganira, Me Flamme yagiye akoresha imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko habaye Jenoside ebyiri. Uyu mugambi we kandi watumye atumira mu rubanza abantu basanzwe bazwiho kuyihakana nka Judi Rever, Joseph Matata, Johann Swinnen n’abandi.

Intego ye kwari ukwerekana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ko rero uwo yunganira nta ruhare abifitemo kuko icyaha akurikiranyweho kitabayeho.

Iyi mvugo yatangaje benshi mu rukiko bituma umucamanza asaba uwunganira Neretse kuyirinda. Flamme azwiho kuba umuhakanyi nk’uko yabigaragaje mu rubanza rwa Tharcisse Renzaho yunganiraga.

Neretse yanashyizeho itsinda ryagombaga gutanga ruswa kugira ngo abatangabuhamya bamushinjure, atanga imirima n’amafaranga.

Urubanza rwa Fabien Neretse w’imyaka 72 rwatangiye mu Ugushyingo 2019 ubwo hatoranywaga itsinda ry’abaturage bagombaga gutanga ubuhamya bumushinja n’ubumushinjura. Nyuma y’iminsi itatu rutangira kuburanishwa mu mizi.

Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia. Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.

Fabien Neretse azakomeza gufungwa imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .