U Butaliyani: Insengero zemerewe gufungura ariko zishyirirwaho amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi arenga abiri insengero zo mu Butaliyani zifunze imiryango kubera icyorezo cya Coronavirus, kuri uyu wa Mbere zemerewe kongera gufungura imiryango ariko zihabwa amabwiriza zigomba gukurikiza.

Muri iki gitondo abakirisitu basubiye mu nsengero, igihugu kikaba gikomeje koroshya ibikorwa bimwe na bimwe nyuma y’igihe bifunzwe.

Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi mu Butaliyani, Gualtiero Bassetti, yavuze ko nubwo insengero zifunguye, abantu basabwa kubahiriza amabwiriza harimo kujya bambara udupfukamunwa kandi bakirinda kwegerana.

Avuga ko mu rusengero abantu basabwa kujya batandukana, baba bicaye cyangwa bahagaze.

Harimo kandi ko ahashyirwa amazi y’umugisha nta kintu kigomba kuba kirimo, nta guhana ikimenyetso cy’amahoro n’ibindi.

Kuri uyu wa Mbere Kiziliya ya Basilica nayo yafunguye imiryango, nyuma y’umwanya muto Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yishimiye ivuka rya Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, wabonye izuba mu 1920.

Papa Francis yavuze ku bigwi byaranze Yohani Pawulo wa Kabiri, harimo ko ngo yazengurutse Isi yigisha gushyira hamwe, urukundo n’ibindi.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyaduka, Papa Francis ntiyongeye guhuza abantu benshi muri kiliziya ahubwo hakoreshwaga uburyo bw’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu ntibiramenyekana uburyo uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika azatangamo isengesho.

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byashegeshwe cyane na Coronavirus kuko abantu 225 435 baranduye, 31 908 barapfa mu gihe 125 176 aribo bakize.

Insengero zo mu Butaliyani zemerewe gufungura ariko zishyirirwaho amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo no guhana intera mu buryo bwo kwicara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .