Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya 12 bibera mu Mujyi wa Brugge mu Karere ka Zeebrugge.
Umuyobozi w’Abanyarwanda bababa mu Majyaruguru y’u Bubiligi, Umutangana Yvette, yashimye abagiye kwizihiza Umuganura ashimangira ko indangagaciro nyarwanda zigomba kubaranga.
Umutangana yasabye Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa kwirinda imikorere irimo uburangare, kutita ku murimo, kudafata ibyemezo ku gihe gikwiye ko bishobora kudindiza imirimo kuko uyiha agaciro ari we wigira.
Ati “Ntiwakwigira utarakoze uko bikwiye mu gihe gikwiye. Kwigira biraharanirwa bikanatanga umusaruro. Duhaguruke abayobozi bafatanye n’abo tuyobora tube umwe, dukorere hamwe ni bwo tuzaba tugeze ku bumwe no kwigira dusabwa gushyira mu bikorwa uyu mwaka.”
Umutangana yatanze igitekerezo cy’uko ababishinzwe bazareba uburyo Umuganura wategurwa mu rwego rumwe bikagurwa cyane.
Kevin Rubayiza wari uhagarariye Abanyarwanda baba mu Bubiligi na we yashimye abitabiriye umunsi w’Umuganura ndetse n’abawuteguye.
Umubyeyi Nyinawase Pulcherie watanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku buryo ubumwe ari isoko yo kwigira" yagaragaje ko kuba bitabiriye ari uko ubwo bumwe babusobanukiwe.
Yagarutse ku ndangagaciro na kirazira byo mu muco nyarwanda ariko ahanura urubyiruko, arwubutsa inshingano rufite ati “Abenshi mwavukiye mu mahanga, mufite inshingano yo kumenya aho mukomoka, mukiga, ubumenyi mufite mukabusangiza abandi
mugakora cyane mutekereza igihugu cyanyu.”
Yakomeje ati “Muzakunde igihugu, mukunde umurimo, mukorere hamwe, murangwe n’ubuphura, mufatanye,mwigire. Nimukurikiza izi ndangagaciro zose muzaba ku isi yose neza kuko ari byo byaranze Abanyarwanda.”
Umubyeyi yabibukije ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo abaha umukoro w’uko umwaka utaha ari ukuzagaruka baganura umusaruro bagezeho kuko ari zo mbuto z’iterambere ryabo ndetse n’iry’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!