Uyu mukino wa nyuma wabereye muri The Filbert Bayi Olympafrica Centre i Kibaha muri Tanzania, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Aya makipe yombi yo mu Rwanda yagiye gukina uyu mukino yaramaze kwizera kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Irushanwa Nyafurika rizabera mu Misiri, gusa hari hakiri ikindi kintu gikomeye cyo guhatanira ari cyo gikombe.

REG WBBC ntiyoroheye APR kuva umukino utangiye kuko yigeze kuyisiga amanota 10 (16-6) nyuma y’iminota ibiri n’amasegonda 22 gusa, ariko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yisubiraho kuko agace ka mbere karangiye hasigayemo amanota abiri gusa (22-20).

Destiney Promise Philoxy, Kristina King na bagenzi babo bongeye kuzamura ikinyuranyo mu gace ka kabiri, hajyamo amanota 16 (45-29) mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Nyuma y’umunota umwe n’amasegonda umunani mu gace ka gatatu, Kayana Traylor yatsindiye REG amanota atatu yatumye ikinyuranyo kiba 20 (51-31), gusa abarimo Jessica Jackson, Yacine Diop na Eleuteria Lhavanguane bagabanyamo ikinyuranyo kabiri (65-55) mbere y’uko umukino ujya mu minota 10 ya nyuma.

Jessica Jackson yatsinze amanota abiri yatumye hasigaramo amanota atanu (69-64) nyuma y’iminota itatu mu gace ka kane, REG yongera kuzamura ikinyuranyo binyuze kuri Kristina King mbere y’uko Yacine Diop atsinda amanota abiri yatumye hasigaramo ane (77-73) mu minota itatu ya nyuma.

Delicia Washington na Destiney Promise Philoxy ni bo bagize izambo rya nyuma ku ntsinzi y’uyu mukino, amanota yabo afasha REG gushimangira ikinyuranyo no gutsinda APR 84-77, begukana Igikombe cya Zone V bari batwawe n’iyi kipe mu 2025.

Jessica Jackson wa APR ni we mukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino (31) mu gihe Kayana Talyor yatsinze 25 ku ruhande rwa REG WBBC.

Imikino ya WBLA 2026 aya makipe yombi azitabira, izabera mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri tariki 12-20 Ukuboza.

Mu 2025, APR WBBC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze SC Ville de Dakar yo muri Sénégal amanota 90–84.