Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije wa NBA, Mark Tatum, mu ibaruwa yandikiye Abasenateri Jeff Merkley wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates, uhagarariye Leta ya Oregon na Marsha Blackburn wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, uhagarariye Tennessee.

Aba Basenateri bagaragaje ko batewe impungenge n’imikoranire ya NBA n’u Rwanda, bashingiye ku birego birushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu no kugira uruhare mu byaha by’intambara.

Banashinje u Rwanda gukoresha siporo mu rwego rwo kwiyubakira isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, uburyo buzwi nka sportswashing.

Mu ibaruwa yabo, aba Basenateri bavuze ko “batewe impungenge” n'ubwo bufatanye, basaba NBA kongera gusuzuma umubano wayo n'u Rwanda.

Gusa NBA yasobanuye ko ibikorwa byayo mpuzamahanga bigendera kuri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo ko nta mpamvu yo guhagarika imikoranire n’u Rwanda mu gihe nta cyemezo cya leta kibiyibuza.

Mark Tatum yagize ati “Mu bikorwa byacu byose, tugendera kuri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yasobanuye ko NBA ikorana n’ibihugu bitandukanye ku buryo butandukanye, ariko ko buri gihe yubahiriza amabwiriza n’ibyemezo bya Amerika.

NBA ifitanye imikoranire n’u Rwanda igamije kwakira imikino ya BAL i Kigali muri BK Arena.

Ni ubufatanye bwagize uruhare mu gutuma Kigali iba kimwe mu bibuga by'ingenzi byakiriye imikino ya BAL muri Afurika.

Nubwo Abasenateri bakomeje kunenga ubwo bufatanye, NBA yashimangiye ko izakomeza gukorana n’u Rwanda.

RSSB ni yo iherutse kwegukana BAL iheruka