Ikirego cya LeBron James cyatanzwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu Rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruherereye i Manhattan, muri New York.
Uyu mukinnyi w'imyaka 41, ukinira Philadelphia 76ers muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), avuga ko iyo sosiyete yakoresheje izina rye ry'akabyiniriro rya ‘Bron’ mu buryo bunyuranyije n'amategeko arengera ibirango by'ubucuruzi.
Mu kirego cye, James yavuze ko asanzwe yitondera cyane uburyo isura ye ikoreshwa mu bikorwa by'ubucuruzi, ndetse n'ibigo ahitamo kwamamariza, bitewe n'uko ari umwe mu bantu bazwi cyane ku Isi.
Uyu mukinnyi usanzwe uhembwa miliyoni nyinshi z'amadolari mu masezerano yo kwamamaza ibicuruzwa n'ibikorwa by'ubucuruzi, avuga ko abaregwa bashatse kubyungukiramo batabifitiye uburenganzira.
Ikirego kireba kandi Anish Gupta na Marc Zoghby, bari mu bashinze iyi sosiyete.
James asaba urukiko gutegeka abaregwa guhagarika gukoresha izina ‘Bron’, ndetse bakamwishyura indishyi z'akababaro n'izindi zijyanye n'ibihombo yaba yaratewe, nubwo atagaragaje umubare w'amafaranga yifuza.
Kimwe mu byatumye James yitabaza ubutabera ni amashusho yo kwamamaza yakozwe na Bron, agaragaramo umuntu wakozwe hifashishijwe AI, ufite isura, ijwi n'ibiranga uyu mukinnyi.
Muri ayo mashusho, uwo muntu agaragara yambaye umwambaro wa Basketball uriho nimero 23 n'izina ‘Bron’, afite tattoo zisa n'iza LeBron James.
Agaragara kandi akoresha porogaramu yerekana uburyo abantu bashobora gutega ku mikino ya NBA n'imikinire y'abakinnyi batandukanye.
James avuga ko ayo mashusho ashobora gutuma abantu bumva ko na we atega ku mikino ya NBA cyangwa ko abitekereza, kandi amategeko agenga iyi shampiyona atabyemerera abakinnyi.
Yagaragaje ko asanzwe yitondera cyane amasezerano ajyanye n'ibikorwa byo gutega ku mikino, ndetse ko afite amasezerano yihariye yo kwamamariza urubuga rwa Polymarket.
Porogaramu ya Bron, izwi kandi nka PlayVision, ifasha abayikoresha kubona no gusesengura amakuru ajyanye n'imikino, kugereranya ibipimo by'amahirwe yo gutsinda no gukurikirana ibyavuye mu bikorwa byo gutega. Icyakora, iyi porogaramu ubwayo ntiyakira amafaranga yo gutega.
Ku wa 5 Ugushyingo 2026, abanyamategeko ba James bandikiye iyi sosiyete bayisaba guhagarika gukoresha ibirango n'ishusho by'uwo mukinnyi.
James avuga ko aho gukemura ikibazo mu buryo bukwiye, abayobozi b'iyo sosiyete bifashishije iyo baruwa mu kurushaho kwamamaza ibikorwa byabo.
Nyuma yaho, sosiyete yakuyeho amashusho yamamaza yari yateje impaka, inatangaza ko izahindura izina rya porogaramu yayo, ariko ntiyerekana irishya izakoresha.





Ibitekerezo 0