Amakuru avuga ko Giannis, wegukanye inshuro ebyiri igihembo cy’umukinnyi mwiza wa NBA, azerekeza muri Miami ari kumwe na Bobby Portis. Mu rwego rw’iri gurana, Milwaukee Bucks izahabwa Tyler Herro, Jaime Jaquez Jr., Kel’el Ware na Kasparas Jakucionis. Iyi kipe kandi izahabwa nibura amahirwe ane yo guhitamo abakinnyi bashya muri NBA Draft, harimo n’ihitamo rya 13 riteganyijwe gukoreshwa kuri uyu wa Kabiri.
Iri gurana riracyakeneye kwemezwa n’ubuyobozi bwa NBA, ariko riramutse ryemejwe ryaba rishyize iherezo ku gihe kirekire Miami Heat imaze ishaka undi mukinnyi w’icyamamare uyiyobora.
Mu minsi ya nyuma, Milwaukee yari iri gusuzuma ibyifuzo bitandukanye, birimo ibya Miami Heat na Boston Celtics, mbere yo kwemera kuganira ku buryo Giannis yerekeza muri Miami.
Miami Heat isanzwe izwiho gushaka abakinnyi bakomeye kugira ngo yongere yubake ikipe ihatanira igikombe. Mu 2004 yazanye Shaquille O’Neal, byaje kuyifasha gutwara igikombe cya NBA mu 2006.
Mu 2010, yazanye LeBron James na Chris Bosh basanga Dwyane Wade, bituma igera ku mikino ya nyuma ya NBA inshuro enye zikurikiranya, inegukana ibikombe bya 2012 na 2013.
Kuri ubu, iyi kipe yizeye ko Giannis, ufite imyaka 31, agifite imyaka myinshi yo gukina ku rwego rwo hejuru. Biteganyijwe ko Miami ishobora no kumuha amasezerano mashya y’igihe kirekire nyuma y’iri gurana.
Giannis asize amateka akomeye muri Milwaukee Bucks. Yayifashije kwegukana igikombe cya NBA mu 2021, yatorewe kuba MVP inshuro ebyiri, yabaye All-Star inshuro 10, yagiye mu makipe meza ya NBA inshuro icyenda, kandi yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 75 beza kurusha abandi mu mateka ya NBA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!